advertising

Advertising

Karongi: umukobwa wigaga muri UR-CST yaburiye ubuzima bwe mu kiyaga cya Kivu

by March 10, 2026
2 hours ago

Umwana w’umukobwa Cyuzuzo Grace w’imyaka 23 wari wasohokanye na bagenzi be biganaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST), yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura ku wa 9 Werurwe 2026 aho Uyu mukobwa yarohamye tariki 8 Werurwe ubwo yari yatemberanye ku Kiyaga cva Kivu na bagenzi be bigana, ari itsinda ry’abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, Cyuzuzo yajyanye mu bwato n’umwe mu basore bari basohokanye, bageze hagati mu kiyaga ubwato buriyubika. Uwo musore yahise atabarwa kuko yari yambaye ijire ituma akomeza kureremba hejuru y’amazi, umukobwa ahita arohama kuko ntayo yari yambaye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Rwandekwe Songa yavuzeko biyambaje Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, batangira gushakisha uwo mukobwa waje kuboneka ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe.

Yagize Ati “Twihanganishije umuryango w’uyu mwana tubuze, ariko tunaboneraho gutanga ubutumwa bw’uko abantu baturuka ahandi bamenyereye piscine, ntibagafate ikiyaga cya Kivu nka piscine. Bajye bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe gutembereza abantu mu bwato, bajye mu Kivu ari uko bambaye ijire.”

Nyakwigendera akomoka mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kibuye mu gihe hategerejwe ko umuryango we utegura gahunda yo kumushyingura cyane ko yabonetse umubyeyi we (ise) yamaze kuhagera.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuhanzi Harmonize yishyuye uwahoze ari umugore we miliyoni 84 Frw

Latest from Izindi nkuru

Go toTop