advertising

Advertising

Umugore yarashe ku nzu ya Rihanna i Beverly Hills, polisi ihita imuta muri yombi

by March 9, 2026
9 hours ago

Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugore w’imyaka 30 ukekwaho kurasa amasasu agera hafi ku icumi ku nzu y’umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna iherereye mu gace ka Beverly Hills.

Nk’uko byatangajwe n’ishami rya Police rikorera mu mugi wa New York, ibi byabaye ku cyumweru nyuma ya saa saba z’amanywa, aho uwo mugore yarashe ari mu modoka yo mu bwoko bwa Tesla y’umweru. Amakuru avuga ko yarashe amasasu agera ku icumi, amwe muri yo akubita ku nzu y’iki cyamamare.

Icyakora, amakuru yatangajwe na NBC News avuga ko Rihanna yari ari mu nzu icyo gihe ariko ntacyo yabaye. Ibi byatumye benshi bagaragaza impungenge ku mutekano w’ibyamamare, cyane cyane mu gihe ibitero nk’ibi bishobora gukorwa ku manywa y’ihangu.

Ntabwo byahise bimenyekana niba umukunzi wa Rihanna, umuraperi A$AP Rocky, cyangwa abana babo bari mu rugo icyo gihe. Uyu muryango ufite abana batatu barimo umuhungu RZA Athelston Mayers wavutse muri Gicurasi 2022, Riot Rose Mayers wavutse muri Kanama 2023, ndetse n’umukobwa Rocki Mayers wavutse mu mwaka ushize.

Polisi yavuze ko iryo raswa ryatangijwe saa saba n’iminota 21 z’amanywa. Uwo mugore yari ahagaze hakurya y’irembo ry’inzu, aho yarashe akoresheje imbunda isa na AR15 rifle. Amakuru avuga ko nibura isasu rimwe ryinjiye mu rukuta rw’inzu, mu gihe andi masasu yakubise ku bindi bice by’inzu.

Nyuma yo kurasa, uwo mugore yahise ahunga akoresheje  imodoka ye. Polisi yahise ikurikirana iyo modoka ikoresheje amakuru yatanzwe n’ababonye ibyabaye, igera ku modoka mu cyanya cy’aho imodoka ziparika ku isoko ryo mu gace ka Sherman Oaks, aho uwo mugore yahise atabwa muri yombi nyuma y’iminota igera kuri 30 hatanzwe ubutabazi kuri telefoni ya 911.

Ibi byongeye gutuma hibazwa byinshi ku mutekano w’ibyamamare, cyane cyane ku buryo byoroshye kubona intwaro zikomeye no ku buryo abantu bashobora kugaba ibitero ku bantu bazwi ku manywa y’ihangu. Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’iki gitero.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umugabo ufite abana 102 yatangaje ko atazongera kubyara nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro

Next Story

Basketball: APR BBC yaguze umukinnyi watwaye NBA inshuro ebyiri

Latest from Imyidagaduro

Muyango yasubije KNC wanenze akazi akora

Uwase Muyango Claudine, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nko ‘Guhostinga’ yasubije umunyamakuru KNC
Go toTop