advertising

Advertising

Indirimbo ebyiri King James aherutse gushyira hanze zasibwe ku rubuga rwa YouTube

9 hours ago

Umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, King James, uherutse gushyira hanze indirimbo “Ndagushaka” na “Ndi Uwawe”, ari mu bihe bitamworoheye kuko izi ndirimbo zamaze gusibwa ku rubuga rwa YouTube nyuma yo kuregwa n’uwitwa Bolingo Paccy wagize uruhare mu ikorwa ryazo.

Nyuma y’umunsi umwe gusa King James asohoye indirimbo ye “Ndi Uwawe”, Bolingo Paccy wayitunganyije ndetse akagira n’uruhare mu kuyandika yahise ayirega kuri YouTube, asaba ko yakurwaho kuko hari ibitarubahirijwe mu byo bari bumvikanye mbere y’uko isohoka.

Bolingo Paccy kandi yanareze n’indi ndirimbo yitwa “Ndagushaka” King James yari aherutse gukorana na Muttima.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, mu kiganiro bagiranye, Bolingo Paccy ntabwo yagaragaje mu buryo burambuye ikibazo afitanye na King James. Icyakora yavuze ko yahisemo gusibisha izi ndirimbo kuko zasohotse hatubahirijwe ibyo bari barumvikanyeho.

Yagize ati: “Ni byo, ni njye wazisibishije. Hari ibyo twumvikanye batigeze bubahiriza. Nagerageje kubibabwira inshuro nyinshi ngo babyubahirize ariko ntibabikore. Ni yo mpamvu nisunze amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge kuri YouTube, izo ndirimbo zikurwaho.”

Abajijwe niba nta biganiro yigeze agirana n’abo ku ruhande rwa King James mbere y’uko afata icyo cyemezo, Bolingo Paccy yavuze ko bamuhamagaye nyuma y’uko indirimbo zimaze gukurwaho.

Ati: “Barampamagaye mbahuza n’abandi bantu bo mu itsinda dukorana, kuko njye nari mpuze cyane. Ubu ndi kureba niba nabona umwanya tukavugana neza tukareba icyakorwa.”

Mu gihe abareberera inyungu za King James bakomeje gushaka uko bakemura iki kibazo, uyu muhanzi na we akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ateganya gukora ku wa 1 Kanama 2026.

Author

Ads

ad

Previous Story

Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabahariwe, ashimangira uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda

Next Story

Umugabo ufite abana 102 yatangaje ko atazongera kubyara nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro

Latest from Imyidagaduro

Muyango yasubije KNC wanenze akazi akora

Uwase Muyango Claudine, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nko ‘Guhostinga’ yasubije umunyamakuru KNC
Go toTop