Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza intambara kirimo na Iran gikoresheje imbaraga zose za gisirikare, avuga ko bafite umugambi usobanutse wo guhangana n’ubutegetsi bwa Iran ndetse no kugera ku zindi ntego za gisirikare.
Mu ijambo yagejeje ku baturage ryanyuze kuri televiziyo kuri iki Cyumweru, Netanyahu yavuze ko Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu bamaze kugenzura ikirere cya Tehran, umurwa mukuru wa Iran, nyuma y’icyumweru cy’ibitero by’indege byisukiranyaga kuri Iran.
Yagize ati: “Dufite gahunda ihamye yo guhangana n’ubutegetsi bwa Iran no kugera ku zindi ntego nyinshi. Ndashimira abaturage n’abasirikare bacu b’intwari bakomeje kudushyigikira kugeza ku ntsinzi.”
Netanyahu yavuze ko ibitero by’indege byakozwe n’abapilote ba Israel na Amerika byatumye bashobora kugenzura hafi ikirere cya Tehran cyose, bikaba ari intambwe ikomeye mu ntambara iri gukomeza mu karere ka Middle East.
Mu butumwa yageneye abaturage ba Iran, Netanyahu yavuze ko “igihe cy’ukuri kigeze”, ashimangira ko Israel yahinduye isura y’akarere kose nk’uko yari yarabibasezeranyije nyuma y’ibyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.
Yongeyeho ko yafashe ibyemezo bikomeye kandi bishyira ubuzima bwe mu kaga mu rwego rwo guhangana n’abanzi ba Israel.
Kuva ku wa 28 Gashyantare, Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kugaba ibitero kuri Iran. Ibyo bitero byahitanye abantu benshi barimo abayobozi bakuru ba gisirikare ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei.
Ku ruhande rwayo, Iran nayo yakomeje gusubiza ibitero itera Israel misile na drones nyinshi. Yanagabye ibitero ku nyungu za Amerika mu bihugu byo mu karere ka Gulf no muri Jordan.
Intambara iri hagati ya Israel na Iran ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, aho impande zombi zikomeje guhanahana ibitero bikomeye bishobora no gukomeza kwagura iyi ntambara ikarenga ako.