advertising

Advertising

Mu Bwongereza umugabo yakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa kwica umuvandimwe w’uwo bahoze bakundana n’abana be batatu

10 hours ago

Urukiko rwo mu Bwongereza rwakatiye umugabo witwa Sharaz Ali, w’imyaka 40, igifungo cya burundu kitagira amahirwe yo kuzafungurwa, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore witwa Bryonie Gawith hamwe n’abana be batatu mu nkongi y’umuriro yabereye mu nzu yabo mu mujyi wa Bradford mu United Kingdom. Iyi nkongi yabaye ku wa 21 Kanama 2024 ihitana Bryonie w’imyaka 29 n’abana be barimo Denisty Birtle w’imyaka icyenda, Oscar Birtle w’imyaka itanu, na Aubree Birtle wari ufite amezi 22 gusa.

Abashinjacyaha bavuze ko Ali yakoze icyo cyaha agamije kwihorera nyuma y’uko uwari umukunzi we, Antonia Gawith, mushiki wa Bryonie, yari yarahisemo kumusiga bitewe n’imyitwarire ye mibi mu rukundo. Antonia yabwiye urukiko ko ikintu kimubabaza cyane ari uko igitero cyari kigambiriye kumwibasira we, ariko kigahitana mushiki we n’abana be.

Muri uru rubanza kandi, undi mugabo witwa Calum Sunderland w’imyaka 27, wareganwaga na  Ali, yakatiwe igifungo cya burundu ariko akazabanza gufungwa nibura imyaka 18, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abo bantu bane. Urukiko rwasobanuye ko Sunderland yagize uruhare mu kwinjira mu nzu y’uyu muryango mbere y’uko inzu itangira gutwikwa.

Mu ijambo rye nyuma y’urubanza, Antonia Gawith yavuze ko nta gihano na kimwe cyasubiza ubuzima bw’ababo. Yagize ati: “Nta gihano cyatuma dusubirana ibitwenge byabo, amajwi yabo cyangwa urukundo baduhaga. Buri munsi imitima yacu irababara kubera ubusa basize.”

Yakomeje avuga ko umuryango wabo uzahora wibuka Bryonie n’abana be batatu, kuko bari abantu buzuye urukundo n’umucyo mu buzima bw’abandi.

Iperereza ryagaragaje ko mbere y’uko inkongi iba, amashusho ya kamera z’umutekano (CCTV) yafashe Ali na Sunderland bagura lisansi bakoresheje mu gutangiza umuriro. Nyuma baje gufatwa na polisi, Sunderland afatirwa aho yari yihishe mu cyumba cyo munsi y’inzu.

Umucamanza  yavuze ko Ali yakoze iki cyaha abitewe n’ishyari n’ubushake bwo kwihorera, ndetse ko byari byateguwe neza mbere y’igihe. Yongeyeho ko umugambi wari ugamije kurimbura umuryango wose.

Uru rubanza rwasize intimba ikomeye mu baturage b’aho byabereye, aho abaturanyi bavuze ko kubona iyo nzu yahiye bikabibutsa buri gihe ibyabaye, ndetse bamwe bakavuga ko kugeza ubu bigoye kubyibagirwa kubera ubukana bw’iyo mpanuka.

Author

Ads

ad

Previous Story

Iran yasabye imbabazi ibihugu byo mu Kigobe cya Périsi kubwo ku biteraho misile

Next Story

Finland irateganya gukuraho itegeko ryari rimaze imyaka myinshi ribuza kwakira intwaro za kirimbuzi

Latest from Hanze

Go toTop