advertising

Advertising

Iran yasabye imbabazi ibihugu byo mu Kigobe cya Périsi kubwo ku biteraho misile

by March 7, 2026
11 hours ago

Intambara iri hagati ya Iran na Israel yakomeje gukaza umurego mu mpera z’icyumweru, mu gihe Iran yatangaje ko isaba imbabazi ibihugu bituranye na yo byo mu karere byaba byarahuye n’ingaruka z’ibitero byayo. Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kibabajwe n’ingaruka ibikorwa bya gisirikare cyacyo byateje ibihugu bituranye na cyo.

Ibi byatangajwe mu gihe intambara iri hagati ya Iran na Israel yinjiye mu cyumweru cya kabiri, aho impande zombi zikomeje guhanahana ibitero bikomeye. Perezida Pezeshkian yavuze ko ku giti cye asaba imbabazi ibihugu byegereye Iran byagizweho ingaruka n’ibitero byayo, anabashishikariza kutivanga mu bitero byagabwe kuri Iran n’ibihugu birimo Amerika na Israel.

Yavuze kandi ko inama y’ubuyobozi bw’igihe gito muri Iran yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibitero byagabwaga ku bihugu bituranye na Iran, keretse gusa igihe ibitero byagabwe kuri Iran byaturutse ku butaka bw’ibyo bihugu.

Ariko nyuma y’amasaha make ayo magambo atangajwe, ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps zatangaje ko zohereje indege zitagira abapilote zizwi nka drones  zigatera ikigo cya gisirikare cya Amerika kiri ku kibuga cy’indege cya Al Dhafra Air Base, hafi y’umujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.gusa nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, nta gihamya igaragaza neza niba koko ibi bitero byarabaye

Iyi ntambara yatangiye hagati ya Iran na Israel ubu yamaze kurenga imbibi z’ibyo bihugu byombi, aho Iran yatangiye kugaba ibitero kuri Israel ndetse no ku bihugu byo mu Kigobe cya Périsi bifite ibirindiro bya gisirikare bya Amerika mu bihugu byabyo. Ku rundi ruhande, Israel nayo yakajije ibitero byayo muri Lebanon.

Mu cyumweru gishize, ibihugu birimo UAE, Kuwait, Qatar, Bahrain na Saudi Arabia byatangaje ko byibasiwe n’ibitero bya drones na misile. Ibyo bihugu byagaragaje uburakari bukomeye, bivuga ko ibikorwa remezo by’abaturage nk’ama hoteli, ibyambu n’ibikomoka kuri peteroli byagabweho ibitero n’ubwo bitigeze bigira uruhare mu ntambara ya Amerika na Israel kuri Iran.

Mu myaka ishize, Iran yari yatangiye kongera kunoza umubano n’ibihugu byo mu Kigobe cya Périsike, harimo na Saudi Arabia yari imaze igihe ari umwanzi wayo ukomeye mu karere. Icyakora uwo mubano watangiye kuzamo ibibazo bikomeye nyuma y’uko ingabo za Iran zitangije ibitero byinshi bya drones na misile mu minsi ishize.

Nubwo Iran ivuga ko ishobora kugabanya ibitero ku bihugu bituranye na yo, ntibiramenyekana neza niba ari icyemezo cyo kugabanya intambara cyangwa niba ari ubutumwa bwo kuburira ko ishobora kongera kwagura ibitero mu karere igihe cyose izaba itewe.

Author

Ads

ad

Previous Story

Platini yagaragaje ukuri kwe ku mwuka utari mwiza afitanye na prophet Joshua

Next Story

Mu Bwongereza umugabo yakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa kwica umuvandimwe w’uwo bahoze bakundana n’abana be batatu

Latest from Hanze

Go toTop