Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 5 taliki 6 werurwe 2026 yateje imyuzure ikomeye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ihitana byibuze abantu 23 ndetse inahungabanya ingendo ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.
Polisi yatangaje ko iyi myuzure yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu ikomeza kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, igatwara imodoka nyinshi mu mihanda ndetse igasiga bamwe mu bashoferi bafatiwe mu modoka zabo amasaha menshi batabasha kuva aho bari kubera iyo myuzure.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Nairobi, George Seda, yatangaje ko umubare w’abamaze kwitaba Imana ushobora kwiyongera uko ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeza.
Leta ya Kenya yahise yohereza ingabo za gisirikare gufasha mu gutabara no gukura abantu mu bice byibasiwe n’imyuzure, mu gihe raporo zigaragaza ko imodoka zirenga 100 zangiritse, zimwe zigatwarwa n’amazi, izindi zikagwa mu mihanda cyangwa aho zari ziparitse.
Nubwo ikibuga cy’indege cya Nairobi gikomeje gukora, sosiyete y’indege Kenya Airways yatangaje ko hari ingendo z’indege zahungabanye, zimwe zigahindurirwa inzira zikerekeza mu mujyi wa Mombasa uri ku nkombe z’inyanja.
Umuryango utabara imbabare wa Kenya Red Cross watangaje ko amakipe yo gushakisha no gutabara akomeje gukora ubutaruhuka kugira ngo afashe abantu bagizweho ingaruka n’iyi myuzure. Umunyamabanga mukuru wawo, Ahmed Idris, yavuze ko akazi kabo kagoranye kubera ko imihanda myinshi yuzuye amazi kandi imodoka nyinshi zatwawe n’umwuzure.
Bamwe mu baturage bo mu mugi wa Nairobi bavuze ko imwe mu mpamvu zateje iyi myuzure ari imiyoboro itwara amazi y’imvura idakora neza. Bavuga ko ubuyobozi bw’umujyi bwari bukwiye kuba bwariteguye mbere y’igihe cy’imvura nyinshi.
Kenya imaze iminsi ihura n’imvura nyinshi kuva mu mpera za Gashyantare, igihe gisanzwe gitangira igihe cy’imvura nyinshi muri iki gihugu. Mu bihe byashize, imvura nk’iyi yakunze guteza imyuzure n’inkangu byahitanye abantu benshi ndetse bigasiga abandi bavuye mu byabo.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Kenya cyatangaje ko imvura ishobora gukomeza mu byumweru bibiri biri imbere, ndetse hateganyijwe inkuba n’imvura nyinshi mu minsi iri imbere.