advertising

Advertising

Finland irateganya gukuraho itegeko ryari rimaze imyaka myinshi ribuza kwakira intwaro za kirimbuzi

by March 7, 2026
10 hours ago

Igihugu cya Finland kirimo gutegura umushinga wo gukuraho itegeko rimaze imyaka myinshi ribuza ko ku butaka bwacyo haboneka cyangwa hakwakirwa intwaro za kirimbuzi. Guverinoma ivuga ko izi mpinduka zizafasha Finlande guhuza neza politiki yayo y’umutekano n’iya NATO.

Minisitiri w’ingabo wa Finland, Antti Häkkänen, yavuze ko uko umutekano w’i Burayi uhagaze ubu wahindutse cyane kuva Uburusiya bwatangira igitero kinini kuri Ukraine mu 2022. Yavuze ko ibyo byatumye Finlande itekereza uburyo bushya bwo kurinda umutekano wayo.

Finland yari yarafashe icyemezo cyo kutagira uruhande ibogamiraho mu bya gisirikare mu gihe cy’imyaka myinshi. Icyakora, kubera impungenge z’umutekano zatewe n’ibikorwa by’Uburusiya, iki gihugu cyahisemo kwinjira muri NATO mu mwaka wa 2023, bikaba byarafatwaga nk’intambwe ikomeye mu guhindura politiki yacyo y’umutekano.

Kugeza ubu, itegeko rya Finland ryo mu 1987 rigenga ingufu za kirimbuzi ribuza kuzana, gukora, gutunga cyangwa guturikiriza ibisasu bya kirimbuzi ku butaka bwayo, n’iyo byaba mu gihe cy’intambara. Ariko umushinga mushya wa guverinoma ushaka guhindura iri tegeko, ku buryo byashoboka kuzana cyangwa kubika intwaro za kirimbuzi muri Finlande mu gihe byaba bifitanye isano no kurinda igihugu.

Häkkänen yavuze ko iri hinduka ari ingenzi kugira ngo Finland ishobore kugira uruhare rwuzuye mu ngamba za NATO zo gukumira ibitero no kurinda ibihugu biyigize. Iri huriro rifite ihame ryo kurinda ibihugu byose birigize, aho igitero cyagabwa ku gihugu kimwe gifatwa nk’igitero ku bihugu byose.

Finland ifite umupaka muremure cyane uyihuza n’Uburusiya ungana na kilometero 1,340, ukaba ari wo mupaka muremure kurusha iyindi yose ihuza Uburusiya n’ibihugu byo muri NATO. Abayobozi b’iki gihugu bagiye bagaragaza ko umutekano wabo warushijeho guhungabana kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.

Mu myaka ibiri ishize, NATO yakajije ibikorwa bya gisirikare mu bice byo mu majyaruguru y’u Burayi no mu Nyanja ya Baltique, cyane cyane nyuma y’uko Finland n’igihugu cy’abaturanyi cya Sweden byinjiye muri iri huriro rya NATO.

Uyu mushinga uje mu gihe ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi birimo kongera ubufatanye mu bya gisirikare no mu bijyanye no gukumira ibitero bya kirimbuzi, bitewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’ibibazo by’umutekano biri kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.

Author

Ads

ad

Previous Story

Mu Bwongereza umugabo yakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa kwica umuvandimwe w’uwo bahoze bakundana n’abana be batatu

Next Story

Imyuzure ikomeye yibasiye umujyi wa Nairobi ihitana abantu barenga 20

Latest from Hanze

Go toTop