Inkuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gushyingo 2025, ivuga ko umugore w’imyaka 19 wo mu mujyi wa Mineiros mu ntara ya Goiás mu gihugu cya Brazil yibarutse impanga zifite ba se babiri batandukanye. Nubwo benshi bayivuga nk’ikintu gikomeye cyane cyabaye rimwe mu bantu bake ku isi, abashakashatsi bavuga ko ari ibintu bidasanzwe ariko bishoboka mu buryo bwa siyansi.
Icyo gihe amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brazil agaragaza ko uwo mukobwa yasamye nyuma yo kuryamana n’abagabo babiri ku munsi umwe mu gihe cy’uburumbuke bwe. Nyuma y’amezi umunani abana bavutse, umugabo umwe wibwiraga ko ari we se w’impanga yasabye ko hakorwa ikizamini cya DNA cyo kumenya niba koko abana ari abe.
Icyo kizamini cyagaragaje ko ari se w’umwana umwe gusa muri abo bana bombi. Nyuma yaho, nyina w’abana yavuganye n’undi mugabo bari bararyamanye na we kuri wa munsi, na we yemera gukora ikizamini, maze bigaragazwa ko ari we se w’undi mwana.
Abaganga bakurikiranye uyu mugore, barimo Túlio Franco wo muri kaminuza ya Faculdade Morgana Potrich, bavuze ko iki kibazo kizwi muri siyansi ku izina rya Heteropaternal Superfecundation. Ibi bibaho iyo umugore asohoye amagi abiri mu kwezi kumwe hanyuma yaryamana n’abagabo babiri batandukanye mu gihe gito cy’uburumbuke bwe, bigatuma buri gi ryo muri ayo magi rishobora kwakira intanga z’abagabo batandukanye. Icyo gihe abana baba ari impanga zisanzwe ariko bagasangira nyina gusa, ba se babo bakaba batandukanye, ku buryo mu turemangingo ndangasano baba basangiye hafi 25% nk’uko bisanzwe ku bana basangiye umubyeyi umwe gusa. Ibi bibaho gake cyane ku isi kandi akenshi abana bavuka muri ubu buryo baba bafite ubuzima busanzwe nk’ubwo abandi bana.
Abahanga bavuga ko ibi bibaho gake cyane. Ubushakashatsi bumwe bwakorewe ku bisubizo by’ibizamini bya ADN ibihumbi 39 bwagaragaje ko habonetse ibibazo bitatu gusa by’ubu bwoko. Ku rwego rw’isi yose, raporo zitandukanye zigaragaza ko mbere ya 2020 hari hamaze kumenyekana ibibazo biri munsi ya 20 gusa bimeze nk’iki.
Nubwo byumvikana nk’ibitangaje, abahanga bavuga ko ibi bidahabanye n’amategeko ya siyansi y’imyororokere. Intanga z’umugabo zishobora kumara iminsi igera kuri itanu mu mubiri w’umugore, mu gihe igi ryasohotse rishobora kumara hagati y’amasaha 12 na 48.. Ibi bituma bishoboka ko amagi abiri ashobora kwakira intanga z’abagabo babiri batandukanye.
Mu bijyanye n’amategeko n’imibereho y’umuryango, ibi bishobora guteza ibibazo byo kumenya inshingano z’ububyeyi. Muri uru rubanza rwo muri Brazil, umugabo wamenyekanye ko ari se w’umwe mu bana yemeye kwita ku mpanga zombi no kuzandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe undi se w’undi mwana we atigeze afata iyo nshingano.
Abahanga bavuga ko uko ikoranabuhanga ryo gupima ADN rigenda ritera imbere, bishoboka ko hazagenda hamenyekana ibindi bibazo nk’ibi byari bisanzwe bibaho ariko bitamenyekanye.