advertising

Advertising

Byinshi ku kirwa cyo muri Finland aho abagabo bose batemerewe gukandagiza ibirenge

12 hours ago

Ikirwa cya SuperShe Island giherereye ku nkombe zo mu majyepfo ya Finland, mu nyanja ya Baltic, cyigeze kwamamara cyane ku isi kubera igitekerezo cyihariye cyo kwakira abagore bonyine bagiye kuruhuka no kwiyitaho. Iki kirwa cyatangajwe cyane mu mpera z’imyaka ya 2010 nk’ahantu hihariye ho kuruhukira abagore baturutse mu bihugu bitandukanye, bagahura bagasangira ibitekerezo ku buzima, ubucuruzi n’iterambere ryabo.

Igitekerezo cyo gushinga iki kirwa cyatangijwe n’umucuruzi w’umugore witwa Kristina Roth, wavukiye mu Budage ariko akaza kubaka ubucuruzi bukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Roth yari amaze gushinga sosiyete itanga ubujyanama mu bucuruzi, nyuma aza gutangiza urubuga rwiswe SuperShe rugamije guhuza abagore b’abanyamwuga ku isi. Mu 2017 yatangiye gutegura ingendo z’abagore zo kuruhukira hamwe, hanyuma mu 2018 agura ikirwa gito cyo muri Finland kugira ngo abe ari ho bakirirwa buri gihe.

Iki kirwa cyatangiye kwakira abashyitsi mu 2018 kandi cyihuta kwamamara ku isi. Ndetse mbere y’uko gifungurwa ku mugaragaro, abagore ibihumbi ku ikubitiro bari barasabye kuhajya. Ariko umubare w’abakirwa waragabanijwe cyane, kuko icyarimwe hageraga abagore hagati y’umunani na cumi gusa. Bacumbikirwaga mu mazu ane meza yubatswe mu buryo bworoheje bubereye ba mukerarugendo, aho ibiti n’amadirishya manini byagaragazaga ubwiza bw’ibidukikije bikikije icyo kirwa.

Ubuzima ku kirwa bwibandaga ku kwita ku buzima bw’umubiri n’ubw’umutima. Abashyitsi bakoraga ibikorwa bitandukanye birimo yoga, kuruhuka no kwitekerezaho ibizwi nka meditation, gutembera mu mashyamba, gutwara ubwato buto mu nyanja ndetse no gukoresha sauna gakondo yo muri Finland. Amafunguro yatangwaga nayo yategurwaga hifashishijwe ibiribwa bikomoka hafi y’icyo kirwa, birimo amafi yo mu nyanja, imbuto, ibirayi n’ibimera byo muri ako gace. Hari kandi n’amahugurwa atandukanye ajyanye n’ubucuruzi, guhanga udushya, ubuzima bwo mu mutwe n’imirire.

Nubwo iki kirwa cyari kimaze kwamamara cyane, cyateje impaka ku isi kubera politiki yacyo yo kwakira abagore gusa. Abagishyigikiye bavugaga ko ari ahantu hizewe abagore bashobora kuruhukira batagize igitutu cy’isi isanzwe, mu gihe abandi bakinengaga bavuga ko uburyo bwo guhitamo abashyitsi n’igiciro cyaho byatumaga kitagerwaho na benshi. Ubuyobozi bwa SuperShe bwavugaga ko bwakiraga abantu bose biyumva nk’abagore, harimo n’abagize umuryango wa LGBT.

Mu 2023, iki kirwa cyaje kugurishwa, bituma kidakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe. Icyakora igitekerezo cya SuperShe cyo guhuza abagore bagahurira ahantu hamwe ari bonyine  nticyahise kirangira. Umuryango wa SuperShe wakomeje kubaho ku rwego mpuzamahanga, utegura ibikorwa bitandukanye birimo ingendo zo kuruhuka, amahugurwa n’inama zihuza abagore baturutse mu bihugu bitandukanye.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umugore wo muri Brazil yibarutse impanga zidahuje ba se

Next Story

U Rwanda rwatangaje ko hari inoti zizakurwaho bitewe n’uko zitagifite agaciro ukurikije aho Igihugu kigeze

Latest from Hanze

Go toTop