Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, haburanishijwe urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick nyuma yo kutishimira imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Nkuko tubikesha INYARWANDA, Ku isaha ya saa ine, ni bwo umucamanza yatangiye guhamagara abagiye kuburana ariko mu gusoma amazina asiga Barafinda Ssekikubo Fred. Umucamanza yabajije abahamagawe imbere niba biteguye kuburana hanyuma nabo bemeza ko biteguye gusa Nizeyimana Didier niwe wari ufite umwunganizi gusa.
Icyaha bacyekwaho, ni ugutangaza amakuru y’ibihuha akaba ariyo mpamvu ubushinjacyaha bwabareze mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Uru rukiko rwaje gusanga hari impamvu zikomeye zo kuba bafungwa by’agateganyo ubushinjacyaha bukaba bwakomeza gukora iperereza.
Tumukunde yavuze ko impamvu zo kujurira ari uko atigeze yishimira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kubera ko yagaragaje imbogamizi z’umuryango aho ari we uwutunze.
Yavuze ko mama we afite ikibazo cyo mu mutwe cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo akaba asaba ko yasohoka akajya gukomeza kwita ku muryango, agakurikiranwa ari hanze. Mazimpaka Patrick we yavuze ko impamvu yo kujurira ari uko afite ubumuga bw’uruhu ndetse ko aho ari muri gereza hamugoye cyane. Impamvu ya kabiri ni uko afite umugore n’umwana yitaho ndetse n’umuryango we avukamo muri rusange.
Nkeramihigo Japhet avuga ko impamvu yo kujurira ari uko ibyo yagaragaje mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutabihaye agaciro. Nawe avuga ko afite umugore utwite wenda kubyara bityo akaba asaba ko yakurikiranwa ari hanze.
Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, yavuze ko atanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho bashobora kuba barirengagije ko ari umwere.
Avuga ko hari impamvu 5 ariko avugamo ebyiri. Yaje mu Rwanda nk’umushoramari, afungura channel, ashyiraho n’abakozi ndetse n’ushinzwe kugenzura ibikorwa byayo. Ati: “Nakoze business ntari mfiteho ubumenyi bwinshi. Iyo company yanjye yatangiye ikora neza pe.”
Avuga ko Saneza TV na Sana TV ni iza business ntabwo ajya azikurikirana icyo yamenyaga ni ibyinjjye n’ibyasohotse. Avuga ko amashusho baregwa uyu munsi yafashwe ari muri Amerika kandi ko amasaha yo mu Rwanda no muri Amerika atandukanye kandi ko aba akora akazi ko gutwara amakamyo.
Akimenya ko aya mashusho yagiye kuri YouTube channel ze, yaramubabaje hanyuma ahita ayakuraho atitaye ku byayatanzweho.
Impamvu ya kabiri, Muchoma avuga ko aza mu Rwanda inshuro ebyiri buri mwaka. Iyo aza kuba hari icyo yicyekaho, ntabwo yari kwifata akagaruka mu Rwanda kandi yarahakoreye icyaha.
Avuga ko afite umuryango, business yakoraga bityo akaba asaba ko yarekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze. “Niyemeje ko igihe cyose ubutabera bwankenera, nzaba mpari, aho nkorera harazwi. Mu by’ukuri, ndi umuntu ufitiye Igihugu akamaro.”
Umwuganizi wunganiraga Muchoma, yavuze ko urubanza bajuririra ari uko basabye ko urukiko rwareba ku itegeko riha ububasha umucamanza iyo abona ibikorwa bidahuye n’inyito icyaha cyahawe. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro twari rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo Muchoma kubera ko afite imiyoboro ya YouTube Channels kandi bakaba basanga kugira iyo miyoboro bitagize impamvu ikomeye. Uyu mwunganizi avuga ko nta handi hantu hadasanzwe ho gukora iperereza kuko ari ibintu bihari bityo Nizeyimana Didier akaba ntaho azahurira n’iryo perereza.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bashingiye ku ngingo ya 66 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha aho bagaragaza ko icyaha bacyekwaho gihanishwa igifungo kirenze imyaka 2. Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nta nenge bakibonaho bityo bagasaba urukiko ko cyagumaho.
Mazimpaka Patrick we yongeyeho ko indi mpamvu bashingiraho bamurekura ari uko icyaha ari gatozi. Ati: “Uwatangaje ibyo bintu, niwe wakabihaniwe kuko njye nari moderator nta jambo na rimwe ryavuye mu kamwa kanjye mvuga nabi Igihugu.” Avuga ko we yatumiraga umuntu akamuganiriza ariko nyuma hakabaho gutunganya ikiganiro no kugishyira kuri iyo miyoboro, akaba atari abifiteho ubushobozi.
Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho, yavuze ko yakoraga ako kazi ariko ari n’umwarimu wigishaga gufata amashusho. Avuga ko igitangazamakuru atari icye bityo we yafataga ibyo bamusabye hanyuma akabitanga. Uyu mugabo yigishaga mu karere ka Kamonyi ku ishuri rya Kayenzi Spring College.
Muchoma nawe yongeyeho ko afatwa yahamagawe, yubahiriza isaha yahawe, arategereza bityo iyo aza kuba yarashakaga gutoroka atari kujyayo. Avuga ko nawe yababajwe n’icyasha imiyoboro ye yagize kuko zafunguriwe imyidagaduro atamenye uko zaje kujya muri politike.
Nyuma y’uko aba bombi baburanye, abitabiriye urubanza bategereje ko Barafinda Ssekikubo Fred ahamagarwa nawe akaburana ariko umucamanza avuga ko iburanisha rirangiye ndetse ahita asohoka mu cyumba cy’iburanisha.
Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki ya 09 Werurwe 2026 saa Cyenda z’amanywa.