advertising

Advertising

Ubushakashatsi bwerekana abasore bahitamo kumarana umwanya munini na bagenzi babo kurusha abakunzi babo

by March 4, 2026
2 hours ago

Mu gihe kirekire, byari bimenyerewe ko urukundo ari rwo rwafatwaga nk’isoko nyamukuru y’ihumure n’itumanaho ryimbitse mu marangamutima. Gusa ubushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwaje guhindura uko abantu babibona, bwerekana ko inshuti z’abagabo hagati yabo ibizwi ku izina rya bromance arizo zifite uruhare runini mu mibereho y’abasore.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi Men and Masculinities n’ikinyamakuru mpuzamahanga TIME.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku basore 30 biga muri kaminuza zo mu Bwongereza muri 2017, aba bose icyo gihe bari bari mu rukundo cyangwa barigeze ku rujyamo ndetse bafite n’inshuti z’abahungu. Ikintu gitangaje ni uko bose uko ari 30 bavuze ko bafite nibura inshuti imwe y’umusore mugenzi wabo ya hafi cyane. Izi nshuti zagaragajwe nk’izo abasore babonamo ituze, umutekano w’amarangamutima, n’ubwisanzure bwo kuvuga ibibaremereye ku mutima batikanga ko bashobora kuba iciro ry’imigani.

Abenshi mu baganirijwe bavuze ko mu nshuti zabo z’abagabo babona koo ari ho ho kuvuga ibyiyumvo byabo mu buryo bworoshye kurusha uko babikorana n’abakunzi babo. Bavuze ko inshuti zibumva, zikabafasha gukemura amakimbirane byihuse, kandi zigatanga ubufasha bushingiye ku kumva no kuganira, aho kubikora n’abo bakundana kuko bahita basabwa ibisobanuro byinshi.

Abashakashatsi bagaragaje ko ibi bitavuze ko urukundo rudafite akamaro, ahubwo byerekana ko imibanire y’inshuti z’abagabo ishobora kuziba icyuho gikomeye mu marangamutima, cyane cyane aho abasore baba batinya kugaragaza intege nke zabo ku bakunzi babo.

Nubwo ubu bushakashatsi bwakorewe ku mubare muto w’abantu kandi butahagararira abagabo bose, bugaragaza isomo rikomeye ko bromance ni inkingi y’ingenzi mu mibereho y’abasore benshi. Bwerekana ko inshuti z’ukuri z’abagabo zishobora gutanga ihumure, kumva no gushyigikira umuntu mu buryo bukomeye, rimwe na rimwe bukarenga ubwo abonera mu rukundo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Bidasubirwaho Iran yabonye umuyobozi w’ikirenga mushya

Latest from Izindi nkuru

Uko wakira indwara y’urukundo

Urukundo ni kimwe mu byiza abantu bahura nabyo mu buzima, ariko rimwe na rimwe rushobora gutera agahinda n’amarangamutima akomeye iyo rutagiye neza. Bavuga ko
Go toTop