advertising

Advertising

Ramaphosa yatangaje ko Afurika y’Epfo iri gukurikirana abaturage bayo bari mu Burasirazuba bwo Hagati

by March 4, 2026
2 hours ago

Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga iri mu gikorwa cyo kumenya no kubarura Abanyafurika y’Epfo bafatiwe mu burasirazuba bwo hagati, nyuma y’uko umutekano ukomeje kuzamba muri aka karere.

Ibi Ramaphosa yabivugiye i Cape Town, mu nama ya 18 y’Ingufu muri Afurika izwi nka Africa Energy Indaba. Yavuze ko Leta yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bayo bari mu kaga basubizwe mu gihugu amahoro.

Perezida Ramaphosa yashimangiye ko uko gutaha kuzashingira ku gihe inzira zo mu kirere zizaba zifunguye kandi zifite umutekano uhagije, anizeza ko Leta izakomeza gukorana n’inzego bireba zose kugira ngo Abanyafurika y’Epfo bafatiwe mu mahanga batahe amahoro.

Yagize ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abari bafatiwe basubizwe mu gihugu. Bizasaba gutegereza igihe inzira zo mu kirere zizaba zifunguye ku buryo bwizewe, ariko tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo abaturage bacu batahe amahoro.”

Aya magambo aje mu gihe ihohoterwa n’intambara bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, bigashyira mu kaga abaturage b’amahanga bari muri ako karere.

Author

Ads

ad

Previous Story

Drone yateye ikigo cy’ingabo z’u Bwongereza muri Cyprus ntiyaturutse muri Iran – Minisiteri y’Ingabo y’Ubwongereza

Next Story

Afurika y’Epfo yiyemeje guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran

Latest from Hanze

Go toTop