advertising

Advertising

Drone yateye ikigo cy’ingabo z’u Bwongereza muri Cyprus ntiyaturutse muri Iran – Minisiteri y’Ingabo y’Ubwongereza

by March 4, 2026
2 hours ago

Umuvugizi w’igisirikare cy’ubwongereza Luke Pollard yatangaje ko drone yateye ikigo cy’ingabo z’igihugu giherereye ku kibuga cy’indege cya RAF Akrotiri mu kirwa cya Cyprus ku Cyumweru nijoro itari yaraturutse mu gihugu cya Iran, nubwo ifite imiterere isa n’iya Shahed, ubwoko bwa drone buzwi cyane ku nganda z’intwaro za Iran.

Yakomeje avuga  ko nubwo iyo drone isa n’izakozwe na Iran kandi zikoreshwa cyane mu ntambara zitandukanye, cyane cyane mu ntambara ya Ukraine, nta kimenyetso gihamye cyerekana ko yoherejwe iturutse ku butaka bwa Iran. Icyakora, aho nyir’izina iyo drone yaturutse haracyari gukorwaho iperereza.

Mu rwego rwo gukaza umutekano, u Bwongereza bwemeje ko indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Wildcat za Royal Navy zizagera muri Cyprus mu minsi iri imbere. Izi helicopters zizifashishwa mu kurinda ikigo cya RAF Akrotiri no guhangana n’ibishobora kuba ibitero byo mu kirere, cyane cyane ibikorwa bya drone.

Iki gitero cyabaye mu gihe akarere ka Moyen-Orient kari mu bihe bikomeye by’umutekano, nyuma y’uko Iran itangiye kurasa ibisasu bya misile mu bice bitandukanye by’akarere ka Moyen-Orient na Méditerranée, nk’igikorwa cyo kwihorera ku bitero iherutse kugabwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Israel.

Nubwo hari ubwoba bwiyongereye ku mutekano w’ingabo n’ingendo zo mu kirere, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’iki gitero, kandi ibikorwa by’indege ku kibuga cya RAF Akrotiri byakomeje mu buryo bugenzuwe. Abategetsi b’u Bwongereza bashimangiye ko igihugu gikomeje gukurikiza amategeko mpuzamahanga no gukorana n’abafatanyabikorwa bacyo mu kurinda umutekano w’akarere.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko iki gikorwa kigaragaza uko intambara yo mu karere ishobora kwaguka ikagera no ku bigo by’ingabo z’ibihugu by’i Burayi, bityo bigasaba kongera ingamba z’ubwirinzi n’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga rya gisirikare rigezweho nka drone.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ambasade y’Urwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemereye ubufasha Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain

Next Story

Ramaphosa yatangaje ko Afurika y’Epfo iri gukurikirana abaturage bayo bari mu Burasirazuba bwo Hagati

Latest from Hanze

Go toTop