advertising

Advertising

Afurika y’Epfo yiyemeje guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran

by March 4, 2026
2 hours ago

Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugira uruhare mu guhuza impande ziri mu ntambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwo hagati, aho  Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran, igasubiza nayo mu bitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile.

Ramaphosa yavuze ko Pretoria itajya yitandukanya n’inshingano zo gufasha amahanga mu bihe by’amakuba, ashimangira ko Afurika y’Epfo ari umuturage w’isi yose ushobora kugira uruhare mu buhuza n’ibiganiro by’amahoro, cyane cyane mu gihe byasabwa na LONI. Yagize ati “Tuba twiteguye kugira uruhare mu buhuza cyangwa ikindi cyose, kandi igihe cyose hari icyuho cyangwa dusabwe, turabikora.”

Perezida Ramaphosa yasabye agahenge gahita gashyirwaho no guhagarika intambara yise iy’ubusazi, ashimangira ko ibiganiro ari byo nzira nziza yo guhagarika amaraso akomeje kumeneka no kwirinda igihombo cy’ubuzima bw’abantu.

Umwuka mubi mu karere wakajije umurego nyuma y’ibitero bikomeye Amerika na Israel bagabye kuri Iran kuva itariki ya 28 Gashyantare, bikavugwa ko byahitanye abantu barenga igihumbi, barimo abayobozi bakuru ba politiki n’ingabo. Ibi byabaye mu gihe hari ibiganiro byari bigikomeje hagati ya Washington na Tehran ku bijyanye n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi kuri Iran, byari biri kuyoborwa na Oman.

Mu gusubiza, Iran yagabye ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote, bigamije Israel n’ibihugu byo mu karere kose bikoreramo ingabo za Amerika. Ramaphosa yagaragaje ko iki kibazo ari ikibazo gikomeye ndetse gishobora no  kurenga imbibi z’akarere kikagira ingaruka ku mahanga menshi.

Yagize ati: “Isi iri mu bihe biteye impungenge cyane.” Yongeyeho ko yamaze kuganira n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo muri ako karere, abagezaho ubutumwa bwo kubihanganisha no gusaba ko Abanyafurika y’Epfo baba muri ibyo bihugu barindwa.

Avugira mu nama ya Africa Energy Indaba, Ramaphosa yagaragaje ko Afurika yamaze gutangira kumva ingaruka z’iyi ntambara, cyane cyane mu kwiyongera kw’ibiciro by’ingufu no guhungabana kw’imiyoboro y’ubucuruzi. Yavuze ko ibi byerekana intege nke z’ibihugu bishingiye cyane ku byo bitumiza mu mahanga, asaba Afurika gushora imari mu mutekano w’ingufu z’ibikomoka kuri peteroli.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ramaphosa yatangaje ko Afurika y’Epfo iri gukurikirana abaturage bayo bari mu Burasirazuba bwo Hagati

Latest from Hanze

Go toTop