Umunyamakuru Mutesi Scovia yavuze ku mashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abyina indirimbo “Aragitosa” ya G – TUFF
Mu kiganiro Twibature, cyatambutse kuri uyu Mbere, tariki ya 02 Werurwe 2026, Mutesi Scovia yagaragaje ko atari azi aya mashusho ye abyina ariko kandi avuga ko bidakwiye ko umuntu uvuga ibitubaka ahabwa urubuga.
Gusa yakomeje avuga ko abona ko muri iyi minsi, isi isigaye iha urubuga abantu bavuga ibitubaka ariko nanone ko abantu batarenganya uyu wasohoye iyi ndirimbo. Yagaragaje ko iyi migenzereze ari ibintu bikwiye guhinduka ariko agaragaza ko ari ibintu bikorwa hagamijwe gushaka amaramuko. Yavuze ko niba umwe asohoye igihangano nk’icyo kikamwinjoiriza ama franga, abandi nabo bahita bakora ibisa nk’ibye ku gira ngo nabo babibonemo ama franga.
Aya mashusho ya Mutesi Scovia yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano, AI, yakwirakwijwe cyane ku rubuga rwa Tiktok aho amugaragaza abyina iyi ndirimbo mu kanyamuneza kenshi.
Indirimbo Aragitosa ya G Tuff yagiye hanze mu buryo bw’amajwi tariki ya 1 Gashyantare 2026, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 400 ku rukuta rwa Youtube y’uyu mugabo. Gusa nubwo iyi ndirimbo imaze kurebwa cyane , ikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga , aho abakuru bavuga ko iri koreka urubyiruko bitewe n’amagambo ayigize aganisha ku busambanyi.