Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umukobwa mu Mujyi wa Musanze. Aya mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga guhera ejo ku Cyumweru.
Umuvugizi wa Polisi, Boniface Rutikanga, kuri uyu munsi yashyize umucyo kuri iyi video, abinyujije ku rubuga X, asobanura ko aba basore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.
Mu magambo ye, ubwo yasubizaga umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna, yanditse ati: “Muraho! Abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru. Murakoze.”
Imyitwarire y’aba basore babiri yakomeje kunengwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Abenshi bagaragaje ko bidakwiye gukorera igitsinagore ibikorwa bya kinyamaswa mu buryo byakozwemo, kabone n’iyo haba hari ibyo mutumvikanye.
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abantu benshi bahohoterwa, haba abagabo cyangwa abagore, gusa Polisi igahita igaragaza ko abagaragaye muri ibi bikorwa bigayitse bafatwa bakabazwa ibyo bakoze. Ibi bishimangira akamaro k’imbuga nkoranyambaga mu gushakira umuti ibibazo biba muri sosiyete nyarwanda.