Igihugu cya Iran cyarashe misile za ballistique zigana ku Kirwa cya Cyprus, ahari ibirindiro bya gisirikare by’ubwongereza, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza.
Minisitiri John Healey yavuze ko ku wa Gatandatu misile ebyiri za ballistique zarashwe zigana mu cyerekezo cya Cyprus, ariko yihutira gusobanura ko Iran itari igamije kwibasira icyo kirwa mu buryo butaziguye.
Yanavuze ko ingabo z’u Bwongereza zagize uruhare mu guhanura drones za Iran mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo kurinda ibirindiro n’inshuti z’u Bwongereza.
Ibi bibaye mu gihe Iran yihimura ku bitero bya Amerika na Israel, igaba ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Ikigobe birimo Leta Zunze Ubumwe z’abarabu, Quatar, bahrain, arabiya sawudite, kowete n’ibindi byo mukarere. Ibiturika byumvikanye muri ibi bice byateye ubwoba n’impungenge zikomeye ku baturage n’abategetsi.
Minisitiri w’ingabo John Healey yavuze ko ingabo z’u Bwongereza ziri mu bikorwa bikomeye byo kwirinda, mu guhangana n’ibishobora kuba ibisubizo bya Iran.
Yagize ati:“Turimo guhanura drones zishobora guteza ibyago ibirindiro byacu, abaturage bacu cyangwa abafatanyabikorwa bacu. Ibi ni ibihe bikomeye cyane kandi birimo kurushaho kuba bibi.”
Yongeyeho ko ingabo z’u Bwongereza zari muri Bahrain zari mu ntera ya metero 200 gusa uvuye aho misile ya Iran yaguye, mu gihe izindi ngabo zari muri Iraq zari mu ntera ya metero 400.
Hagati aho, Israel yatangaje ko yagabye undi murongo w’ibitero bikomeye rwagati mu murwa mukuru Tehran , ibintu byatumye habaho iturika rikomeye ryumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi.
Ku ruhande rwa politiki, guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer iri gushyirwaho igitutu gikomeye kugira ngo u Bwongereza bwinjire byeruye mu ntambara na Iran nabwo bugire uruhare mu bitero bigabwa ku butegetsi bwa Iran, aho bamwe mu banyapolitiki basaba ko hadakomeza gukoreshwa imbaraga mu kwirinda gusa, ahubwo ko hakitabazwa n’ibikorwa byo gutera.
Muri rusange, ibi bitero bikomeje kwiyongera hagati ya USA, Israel na Iran byerekana ko akarere kose kari mu mwuka mubi w’intambara ishobora kwaguka, bikaba bikurikiraniwe hafi n’isi yose bitewe n’ingaruka zishobora kugera ku mutekano n’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.