advertising

Advertising

Ayatollah Alireza Arafi yahawe inshingano zo gusimbura ayatollah al khammenei

by March 1, 2026
11 hours ago

Mu gihugu cya Iran, Umuyobozi w’idini ukomeye muri Iran, Ayatollah Alireza Arafi, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inzibacyuho iyobora igihugu muri ibi bihe bidasanzwe, bimuha umwanya w’ingenzi cyane mu nzego z’ubutegetsi mu gihe Iran iri mu bihe bikomeye by’impinduka za politiki.

Itegeko nshinga rya Iran riteganya ko iyo umwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu utakirimo umuntu yaba yapfuye cyangwa habaye izindi mpamvu zituma umuyobozi w’ikirenga atakiri ku butegetsi, hashyirwaho Inama y’abantu batatu ihita ifata inshingano zo kuyobora by’agateganyo, kugeza igihe Inteko y’Inzobere  itoranyije umusimbura uhoraho. Muri iyo nama, Arafi uhagarariye uruhande rw’amategeko n’idini, yatorewe kuyobora igihugu hamwe na Perezida Masoud Pezeshkian n’Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Gholamhossein Mohseni Ejei.

Iyi ntambwe ifashwe mu gihe akarere kose karimo umwuka ukomeye w’umutekano muke, ndetse hakaba hari amaso menshi y’abasesenguzi n’ibihugu by’amahanga akurikirana icyerekezo Iran ishobora gufata mu bihe biri imbere. Arafi, usanzwe ari umuyobozi mukuru w’amashuri makuru y’idini ya Islam (ama seminari) ndetse n’umunyamuryango w’Inteko y’Inzobere, afatwa nk’umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’idini n’ubuyobozi.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko gushyira Arafi muri izi nshingano bigamije kubungabunga ituze n’imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu, mu gihe hategerejwe inzira yemewe yo guhitamo umuyobozi mushya w’ikirenga.

Ku ruhande rwabo, abayobozi ba Iran bashimangira ko nta gutandukira Itegeko Nshinga kuzabaho, kandi ko ubuyobozi bw’inzibacyuho buzubahiriza ihame ry’ubudakuka bw’igihugu. Hagati aho, akarere n’isi yose bikomeje kureba uko iyi nama izayobora ibibazo by’imbere mu gihugu n’imibanire ya Iran n’amahanga muri ibi bihe by’ingenzi bishobora kugena ahazaza h’igihugu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ubushakashatsi: Intanga z’abagabo zihuta cyane mu mpeshyi

Next Story

Ubwongereza nabwo burashaka kwinjira mu ntambara na Iran

Latest from Hanze

Go toTop