advertising

Advertising

Umugore wapfuye akagaruka mu buzima yatanze umuburo uteye ubwoba ku bantu bose avuga ko yabonye ejo hazaza

by February 27, 2026
13 hours ago

Umugore wapfuye by’igihe gito akagaruka mu buzima yatangaje umuburo ukomeye ku isi yose, nyuma yo kuvuga ko mu byamubayeho hafi yo gupfa yabonye ejo hazaza.

Amber Cavanagh yagize indwara zo mu bwonko   mu Ukuboza 2021, bituma apfa ariko kubera ubuvuzi bwateye imbere, hakoreshejwe ibishoboka akagaruka mu buzima. Nyuma y’aho, yagiye atangaza ibyo yabonye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko ibyo yanyuzemo byari bidasanzwe.

Hagati aho, Angela Harris na we yanyuze mu bimeze nk’ibyo. Yagize ibibazo by’indwara zifata ubwonko  mu gihe yari ari mu isuzuma ryihariye  ryari rigamije gusobanura impamvu yagwaga igihumure kenshi. Ibyo byatumye anyura mu bintu byegera urupfu.

Nyuma y’ibi, Harris yahindutse umutoza mu by’umwuka (spiritual coach) maze yandika ku rubuga rwe ati “Mu 2015, ubuzima nari nzi bwahindutse burundu nyuma y’uko nanyuze mu byegeranye n’urupfu byahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwanjye iteka. Ibyo byabaye intangiriro y’ugukanguka gukomeye mu by’umwuka, bigaragaza ukuri kurenze imbibi z’isi zigaragara. Muri uko gukanguka, nibutse ishingiro ryacu nyakuri: turi imyuka irangwa n’urukundo iri mu rugendo rw’Imana muri iyi si.”

N’ubwo umutima wa Harris wahagaze amasegonda 32 gusa, avuga ko yabonye byinshi muri ako kanya gato. Avuga ko yabanje kubona bamwe mu bo mu muryango we bapfuye—ikintu benshi baba biteze mu byo bita isi ya nyuma y’urupfu. ariko ibyabaye nyuma ngo byari bitunguranye cyane.

Harris avuga ko yajyanywe ku yindi mibumbe ibiri ituwe, ndetse akibona abaho ubuzima butandukanye nk’ikinyabuzima cyo ku yindi mibumbe (alien), n’ubwo abisobanura nk’undi mwuka uba ku yindi si. Yanavuze ko yabonye ejo hazaza aho intambara zangije cyane umubare w’abatuye isi, ibintu bamwe bagereranya n’ibyavuzwe n’uwamenyekanye mu guhanura Baba Vanga.

nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Daily Mail, Harris yatanze umuburo ukomeye agira ati“Natekereje ku hazaza, ibitekerezo byanjye bijya muri uwo murongo, mbona ejo hazaza aho tuba twaravuye mu mibereho ishingiye ku buhinzi. Habaye intambara nyinshi, abantu benshi barapfa, maze muri icyo gihe twongera gusubira mu migi mito ituwe n’abantu bake kandi biyubakiyeho,”

Ibi byose byakomeje guteza impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku byerekeye ubuzima, urupfu n’icyo ejo hazaza h’isi gishobora kuba cyo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kitoko Bibarwa yagaragaje iterambere ry’umuziki nyarwanda nyuma yo kugaruka i Kigali

Next Story

Umwana wa Pst Rutayisire yagaaragaje uko ubwamamare bwa se bwatumye areka kujya mu tubyiniro

Latest from Izindi nkuru

Go toTop