advertising

Advertising

Djihad, Kjohn na Pappy nesta bakatiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amanyarwanda

6 hours ago

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John ibyaha, rutegeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzoman we yagizwe umwere. Ni Isomwa ry’urubanza rw’aba bombi ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026.

Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp, ibigize icyaha cyo gukwirakwiza.

Urukiko rwavuze ko kuba Kwizera Nestor yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza. Urukiko rwasobanuye ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije, bigize icyaha. Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha.

Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzoman agizwe umwere.Yerekanye ko nubwo muri telefoni ye, harimo amashusho ya Yampano, Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko yagezemo kandi ko hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite. Ikindi kandi Ubushinjacyaha ntaho bugaragaza uwo yaba yaroherereje ayo mashusho. Urukiko kandi rwategetse ko Pazzoman ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko yari afungiwe i Mageragere.

Kuri Djihad umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye ruhurizamo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha. Ikindi rwagaragaje ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri status ye akanagakoresha mu biganiro bishimangira ko yari afite umugambi.

Urukiko rwategetse ko Djihad, Nestor, na K John bahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Rwabahanishije igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Rwanategetse ko Pazzo Man agirwa umwere kuri icyo cyaha. Umucamanza yibukije ko ababuranyi bafite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo.

Mu gihe KJohn yahita ajuririra icyemezo kimufunga kuko yaburanye ari hanze yakomeza gukurikiranwa ari hanze kugeza igihe urubanza rubaye ndakuka.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umwana wa Pst Rutayisire yagaaragaje uko ubwamamare bwa se bwatumye areka kujya mu tubyiniro

Next Story

Real Madrid kuyindi nshuro yatomboranye na Man City muri tombora ya 1/8

Latest from Imyidagaduro

Go toTop