Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze bikomeye imyitwarire ya Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, nyuma y’amagambo yubahuka Ubuyobozi bw’igihugu no kugoreka amateka.
Bad Rama, wamenyekanye ubwo yari umujyana w’abahanzi afife inzu itunganya umuziki ya The Mane yakoze ikiganiro cyamaze amasaha arenga abiri kuri Instagram cya ’Live’, aho yavuze ibintu byatunguye benshi.
Bad Rama akaba yarenze umurongo avuga amagambo yiganjemo ibitutsi, yubahuka Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, amagambo agoreka amateka arimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubeshya n’ibindi.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko amagambo nk’ayo atari yo nzira yo kugera ku nyungu za politiki cyangwa gushaka ibyangombwa byo gutura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati: “Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa mu Burengerazuba bw’Isi. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana, na Leta ikazakuduhera isomo.”
Minisitiri Utumatwishima kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi amagambo y’ibihuha cyangwa ayatesha agaciro igihugu, ahubwo bagakomeza ibikorwa bibateza imbere kandi bifitiye akamaro sosiyete nyarwanda.

