Umukino wa derby wo mu mujyi wa Belgrade mu gihugu cya serbia wahuje Red Star Belgrade na Partizan Belgrade wahagaritswe by’agateganyo nyuma y’uko abafana ba partisan belgrade batwikaga igice cya stade nyuma yo kutishimira imigendekere y’umukino.
Iyo nkongi yadutse nyuma y’uko umukinnyi Marko Arnautović, wigeze gukinira West Ham United, Stoke City na Inter Milan, yatsindiye Red Star igitego cya kabiri. Abashinzwe kuzimya umuriro bahise bahamagazwa igitaraganya kugira ngo batabare kuko abafana ba partisan bari bariye karungu.
Inkongi yahise ikwirakwira vuba, bituma abafana bari muri icyo gice batangira guhunga. Uko byakomezaga gufata intera, umusifuzi yahisemo guhagarika umukino akanya gato kugira ngo izo mvururu zibanze zihoshwe.
Abazimyamuriro bageze aho byabereye bahita bazimya inkongi mu gihe gito. Nyuma gato, umukino wongeye gukomeza ku munota wa 64 nyuma y’uko umuriro umaze kuzima ndetse n’imvururu zimaze gucogozwa.
Uyu mukino wari ingenzi cyane mu guhatanira igikombe, kuko amakipe yombi yari atandukanyijwe n’amanota make cyane mbere yo guhura. Buri kipe yari imaze gutsinda imikino 17, Red Star ikaba yari iri ku mwanya wa mbere.
Ku ruhande rw’abakiriye umukino, byarangiye ari umunsi mwiza kuko Red Star yatsinze umukino ku bitego 3–0.


