advertising

Advertising

APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na POLICE FC

by February 20, 2026
6 hours ago

APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe. Ni umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 aho Police FC ari yo yari yakiriye APR FC.

Police FC ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Ndayishimiye Dieudonne na Isaac Eze bafite imvune. Ntiyari ifite kandi Byiringiro Lague na Msanga Henry bafite amakarita atatu y’imihondo.

APR FC ntabwo yari ifite Ishimwe Pierre ufite imvune, kapiteni wayo Niyomugabo Claude wari umaze iminsi arwaye akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura

Wari umukino uryoheye ijisho aho mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye ndetse akabona n’amahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro.

Police FC niyo yabonye amahirwe menshi harimo imipira ibiri ya Kwitonda Alain Bacca yakubise igiti cy’izamu, umupira wa Ani Elijah Adolphe yakuyemo ndetse n’undi mupira w’umutwe wa Elijah rutahizamu William Togui Mel yakuriyemo ku murongo.

Amahirwe afatika APR FC yabonye ni imipira ibiri ya William Togui yose yakubise igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Kimwe no mu gice cya mbere amakipe yombi yarimo ashaka igitego,Byiringiro Gilbert yaje guhindura umupira imbere y’izamu Djibril Ouattara ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma y’iminota mike Ekison Ekorie wa Police FC yagaragaje ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.

Ku munota wa 67, Cheikh Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Patience ntiyamenya uko bigenze.

Police FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Nsabimana Eric Zidane arayishyurira umukino urangira ari 1-1.

Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 39, Al Hilal ifite 38, Al Merreikh 37 zo zikaba zitarakina umunsi wa 21, Al Hilal yo ikaba inafite ibirarane 3. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kimenyi Yves yasezeye kuri ruhago ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye

Next Story

MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda

Latest from Imikino

Go toTop