Mike Habinshuti wamenyekanye cyane nk’umujyanama wa Bruce Melodie akongera kuvugwa cyane mu minsi ishize ubwo yashyirwaga mu buyobozi bwa Rayon Sports yatawe muri yombi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Mike Habinshuti yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026, acyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje amakuru y’uko uyu mugabo yatawe muri yombi.
Ati “Ni byo koko arafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.”
Habinshuti Mike yakunze kuvugwa cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu minsi ishize ubwo yakoranaga na Bruce Melodie nk’umujyanama we, icyakora muri iyi minsi bisa n’aho batari bakiri gukorana bya hafi.
Imikoranire ya Bruce Melodie na Mike Habinshuti yigaragaje cyane mu 2022 ubwo uyu muhanzi yajyaga gutaramira i Burundi akanahagirira ibibazo kuko yatawe muri yombi kubera ikirego cy’umuntu yari afitiye ideni.
Habinshuti Mike nanone kandi ni izina ryagarutsweho cyane mu buyobozi bwa Rayon Sports cyane ko Twagirayezu Thaddée yari yamwemeje nk’umuyobozi wungirije mbere y’uko komite ye ikurwaho.
Twagirayezu Thaddée wari uyoboye Rayon Sports, mu Ugushyingo 2025 ni bwo yashyizeho abayobozi babiri bamwungirije barimo Mike Habinshuti ari ko komite yabo ikurwaho bataremezwa n’inteko rusange.
