advertising

Advertising

Trump avuga ko icyemezo cyo kugaba igitero kuri Iran gishobora gufatwa mu minsi 10 iri imbere

by February 19, 2026
1 day ago

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko yiteguye gufata icyemezo ku byerekeye kugaba igitero kuri Iran mu minsi icumi iri imbere, nyuma yo kohereza mu karere itsinda rya kabiri ry’amato y’intambara arimo indege z’intambara zikaze.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kane mu nama  y’Amahoro (Board of Peace) yabereye i Washington, Trump yagize ati:“Dushobora gufata indi ntera, cyangwa ntitubikore. Birashoboka ko twagera ku masezerano. Ibyo muzabimenya mu minsi iri imbere, ahanini mu minsi 10.”

Trump yongeyeho ko ibitero byo mu kirere Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabye mu mwaka ushize ku bikorwa bya kirimbuzi bya Iran, byagize uruhare mu kuzana ituze mu karere, nubwo bimwe mu bihugu by’Abarabu bifatanya na Amerika bitinya ko igitero cya kabiri gishobora guteza umutekano muke.

Mu magambo ye, Trump Yagize ati:“Byasenye burundu ubushobozi bwa kirimbuzi, maze bigikorwa, mu kanya gato haboneka amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko hari igicu cy’umwijima cyari kiri muri ako karere. Iyo bitaba, icyo gicu cyari gukomeza kuhaba.”

Mu ntangiriro za Mutarama, Trump yari yaburiye ko ashobora kugaba igitero mu gihe abayobozi ba Iran bakomeza guhonyora mu buryo bukaze uburenganzira bw’abakora imyigaragambyo irwanya ubutegetsi.

Hagati aho, ibiganiro byakurikiyeho byitabiriwe n’intumwa za Trump, barimo Steve Witkoff na Jared Kushner, byibanze ku gahinda ka Tehran ku bijyanye na porogaramu y’ingufu za kirimbuzi.

Trump yagize ati:“Igihe ni iki ngo Iran itwiyungeho mu nzira izarangiza ibyo turi gukora. Nibatwiyungaho, bizaba ari byiza. Nibatabikora, nabyo bizaba ari byiza kurushaho ariko bizaba ari indi nzira itandukanye cyane.”

Yongeyeho ko Iran idakwiye gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere kose, abishimangira agira  ati:“Bagomba kugera ku masezerano; niba bitabaye… ibintu bibi bizabaho.”

Author

Ads

ad

Previous Story

Rubavu: Ibifite agaciro k’arenga miliyoni 35 Frw byakongokeye mu nzu yahiye

Next Story

Cristiano Ronaldo yashoye miliyoni $7.5 mu kigo cya Herbalife

Latest from Izindi nkuru

Go toTop