Umwepiskopi wa Kiliziya Gatolika wo muri Polonye, Andrzej Jez, wo muri diyosezi ya Tarnow, yitabye urukiko ku wa Gatatu akurikiranyweho icyaha cyo kudatangira ku gihe amakuru ku nzego z’umutekano ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana, bikekwa ko ryakozwe n’abapadiri bari mu nshingano ze.
Uyu mwepiskopi yitabye Urukiko rw’Akarere rwa Tarnow, mu majyepfo ya Polonye, ku wa 18 Gashyantare 2026. Urubanza rwe rwatangajwe n’ikinyamakuru mpuzamahanga Reuters, kivuga ko ari we muyobozi wa Kiliziya uri ku rwego rwo hejuru kurusha abandi muri Polonye ugiye kuburanishwa ku cyaha nk’iki.
Iki kibazo gikomeye cyongeye kugaragaza uko ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato barimunsi y’imyaka 15 byashegeshe bikomeye ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Polonye, igihugu kizwi nk’ikifite abayoboke benshi ba Kiliziya. Muri 2024, musenyeri umwe na arikiyepiskopi umwe beguye ku myanya yabo bashinjwa uburangare mu gukurikirana no gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru PAP, Mgr. Andrzej Jez yahakanye ibyo aregwa, avuga ko mu byerekeye abapadiri babiri bashinjwa gusambanya abana bari munsi y’imyaka 15, yabimenyesheje inzego z’umutekano ku gihe. Yagize ati: “Ndicuza kandi nsaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa n’abandi bababajwe nabyo. Ibi birego, cyane cyane ikorerwa muri Kiliziya, ni ikintu kigayitse kandi kigomba kurwanywa n’imbaraga zose.”
Ku ruhande rw’abatangabuhamya, Lilianna Kupaj, wavuze ko yahohotewe n’umupadiri wo muri diyosezi ya Tarnow afite imyaka umunani, yavuze arira ko uru rubanza ari “igikorwa cya mbere cy’ubutabera numvise mu buzima bwanjye.”
Mu gihe yaba ahamwe n’icyaha, Mgr. Jez ashobora guhabwa igihano kigera ku myaka itatu y’igifungo.
Nubwo Abapolonye benshi bagifata ukwemera Gatolika nk’igice cy’ingenzi cy’indangagaciro zabo z’igihugu, izi manza z’ihohoterwa zakorewe muri Kiliziya zatumye icyizere ku bayobozi bayo kigabanuka cyane. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo IBRiS muri 2025, bwerekanye ko icyizere Abanya polonye bagiriraga Kiliziya Gatolika cyagabanutse kigera kuri 35%, cyivuye kuri 58% cyariho muri 2016.
