advertising

Advertising

Clapton Kibonge agiye gukora ubukwe we n’Umugore we bamaze imyaka umunani babana

2 hours ago

Nyuma y’imyaka umunani basezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bagahita babana, Clapton Kibonge yemeje ko we n’umugore we bagiye gukora indi mihango y’ubukwe yari isigaye harimo uwo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

Imihango y’ubukwe bwa Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky babyaranye abana batatu, iteganyijwe ku wa 4 Mata 2026.

Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Bazahita banasezerana imbere y’Imana bizabera Gasinga Miracle Center i Rwempasha.

Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.

Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.

Author

Ads

ad

Previous Story

cyera kabaye Card-B yatandukanye n’uwari urukundo rwe

Next Story

Bwiza n’abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival

Latest from Imyidagaduro

Go toTop