Nyuma yo kuva muri uganda, umuhanzikazi Bwiza ndetse n’abandi bahanzi barimo Kenny Sol, Kivumbi King, Ruti Joël, Bushali, DJ Marnaud na Symphony Band batangajwe mu bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals, bizabera mu Turere twa Huye, Rubavu, Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo guherekeza irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009. Ni igikorwa cy’iminsi umunani kizazenguruka igihugu cyose, cyikazagahuza siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza kuryoshya ubunararibonye bw’abakunzi b’amagare.
Irushanwa rya Tour du Rwanda 2026 rizakinwa hagati ya tariki ya 22 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, rikazaba rigizwe n’ibilometero 993.
Biteganyijwe ko rizanyuramo uduce dutandukanye tw’igihugu, aho buri gace rizageramo hazajya habera ibitaramo byiswe “Tour du Rwanda Festivals” bigamije gususurutsa abitabiriye n’abakunzi b’amagare.
Abateguye ibi bitaramo bavuga ko ari uburyo bwo gufasha abakunzi ba siporo kutagira umunaniro, bakarushaho kuryoherwa n’ibi birori by’amagare byitabirwa n’amakipe atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga.
Aba bahanzi batangajwe mu bazasusurutsa abazitabira ibi bitaramo, buri umwe muri bo afite umwihariko n’uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda.
Umuhanzikazi Bwiza umaze kubaka izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, azasusurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo iz’urukundo n’izo kubyina. Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho, bakomeje kugaragaza ko bafite ijambo rikomeye mu muziki w’iki gihe.
Kenny Sol kandi nawe yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira ibi bitaramo. Yagize ati “Ibyo nsabwa ni akazi no gushimisha abazaba bitabiriye iki gikorwa. Bazaze ari benshi kandi twiteguye kubaha ibyishimo kuko ni byo tubagomba.”
Umuraperi Bushali uzwiho injyana ya Kinyatrap, na we yateguje ibihe byiza, asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira abakinnyi b’amagare by’umwihariko ab’imbere mu gihugu. Yagize ati “Icyo nabwira abantu ni ukuzaza ari benshi tugashyigikira abakinnyi bacu cyane cyane ab’Abanyarwanda.”
Muri aba bahanzi kandi harimo Ruti Joël, uzwi mu ndirimbo za gakondo, bikaba biteganyijwe ko azatanga umwihariko mu bitaramo byitezweho guhuza ibyiciro bitandukanye by’abakunzi b’umuziki.
Hari kandi Kivumbi King, umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu rubyiruko, hamwe na DJ Marnaud na Symphony Band bazafasha mu gususurutsa no guha umwimerere ibi bitaramo.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko ibi bitaramo bisanzwe biherekeza Tour du Rwanda bigamije gutuma abakunzi b’amagare barushaho kuryoherwa n’irushanwa. Yagize ati “Hari ibirori bya siporo tuba twatanze ariko abakunzi b’amagare baba bakeneye no kuruhuka. Ibi bitaramo bibafasha kurushaho kunezerwa no kumva ko Tour du Rwanda atari siporo gusa, ahubwo ari igikorwa gihuriza hamwe abantu benshi.”
Tour du Rwanda yakomeje kwagura imbibi, aho uretse kuba ari irushanwa rikomeye ku ngengabihe mpuzamahanga, inafasha mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura no gutura, binyuze mu bukerarugendo n’imyidagaduro.
Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals biteganyijwe kuzabera ahazaba hari ihuriro rikomeye ry’abakunzi b’amagare, bityo bikazaba umwanya mwiza wo kwishimana, gushyigikira abakinnyi no kunezerwa n’umuziki w’abahanzi bakunzwe mu gihugu.




