advertising

Advertising

Ibyaranze week-end ya St Valentin mu myidagaduro

2 hours ago

Umunsi mpuzamahanga wa St Valentin wahariwe abakundana usanzwe uba buri mwaka taliki ya 14 Gashyantare, uyu mwaka wahuriranye na week-end aho abenshi bawizihije bari mu karuhuko ka week-end. Mu buzima bw’imyidagaduro naho wizihijwe mu buryo butandukanye kandi  bwishimiwe ndetse bukomeje kwishimirwa n’abantu batandukanye. Kuva kuri Marina wambitswe impeta kugera kuri Bruce Melody uri i Kampala aho yagiye mu bikorwa byo gutaramira muri icyo gihugu ndetse no kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom, hamwe n’ibindi bikorwa by’ibyamamare byabaye muri iyi week-end, ni byo tugiye kugarukaho.

Kuwa gatanu taliki ya 13 Gashyantare 2026, ni bwo umuhanzi The Ben we n’umugore we Uwicyeza Pamela ndetse n’umwana wabo basesekaye i Kampala mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. The Ben yari yatumiwe mu kabari kitwa Mezo Noir aho byari biteganyijwe ko azaririmba ku munsi wahariwe abakundana wa St Valentin. Ni igitaramo yari guhuriramo n’umuhanzi Shaffi, bari banavanye i Kigali. Ni igitaramo cyagenze neza ndetse bakiranywe urugwiro rwinshi n’Abanya-Uganda biganjemo inkumi n’abasore bari bambariye kwizihiza umunsi wabagenewe.

Uko muri Uganda byari ibirori bisa, ni na ko mu Rwanda, umuhanzikazi Marina Deborah nawe yavugaga yego kuri Yvan Muziki wari umaze kumusaba ko yazamubera umugore iteka ryose. Ibi byabereye mu gitaramo cya Yvan Muziki cyabaye mu ijoro ryo ku taliki ya 30 Gashyantare. Yvan Muziki muri iki gitaramo, gahunda yari ukumurika album ye ya mbere dore ko kuva yatangira umuziki atari yarigeze ashyira album hanze. Muri iki gitaramo, Yvan Muziki yari yatumiyemo abahanzi batandukanye nka Massamba Intore, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa na Kidum.

Ubwo yari ku rubyiniro yageze hagati atera indirimbo yakoranye na Marina, uyu mukobwa azamuka ku rubyiniro yumva ko bagiye kuririmbana bisanzwe. Yvan Muziki ubwo yari ageze hagati muri iyi ndirimbo, yakuyemo impeta ayereka Marina, undi abura aho akwirwa kubera ibyishimo, abanza gukuramo izindi mpeta yari yambaye ubundi aratega bamwambika iy’urukundo. Ibyari igitaramo byahise bihinduka ubukwe, inkuru zirahinduka, benshi batangira kuganira ku nkuru y’urukundo rw’aba bahanzi bakunze guhakana mu itangazamakuru ko bakundana, nubwo byarangiye babihamirije imbere y’imbaga y’abantu.

Ku wa 14 Gashyantare 2026, ku munsi wahariwe abakundana, umukobwa witwa Kibasumba Mico Trichia yasangije abamukurikira amafoto yafotowe ku munsi yambikiwe impeta, bihita byemeza nta gushidikanya ko ari we wambitswe impeta n’umukinnyi wa sinema Tukowote. Tukowote nawe yashyize andi mashusho kuri Instagram ya Kibasumba, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

Ubwo ibi byabaga, umuhanzi Bruce Melody ntabwo yari yicaye kuko we n’umuhanzikazi Bwiza bari mu myiteguro yo kwerekeza muri Uganda, aho byari biteganyijwe ko Bruce Melody ajyanyweyo ahanini no kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom, dore ko yari akubutse mu bihugu bya Tanzania na Kenya. Si ukumenyekanisha iyi ndirimbo gusa kuko yari no gutaramira mu kabyiniro kitwa Guvnor Club gaherereye mu mujyi wa Kampala. Iki gitaramo kiraza kuba ku wa 15 Gashyantare, ndetse byitezwe ko Bwiza ari bumufashe muri iki gitaramo.

Abandi bahanzi batandukanye bo ntibibanze ku bitaramo cyane, ahubwo bashyize hanze indirimbo zabo. Mu gihe abakundana bari kwizihiza umunsi wabahariwe cyangwa se St Valentin, bamwe mu babafasha kugira ibihe byiza ni abahanzi babaha indirimbo zo kumva bakishima. Izi ni zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda zasohowe muri iyi week-end ya St Valentin.

Chriss Eazy, uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yasohoye indirimbo ye nshya yise Chocolate, yakozwe na Element Eleeeh, mu gihe imirimo y’ifatwa ry’amashusho yayobowe na Figma.

Igor Mabano, wari umaze igihe acecetse mu bijyanye na muzika, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya y’urukundo yise Aragukunda.

Victor Rukotana, wihebeye injyana gakondo ukunze no kwiyambazwa mu birori by’ubukwe, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya yise Hobe. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo afatanyije na Nikoyeee.

Là Reïna, uri mu bakobwa bashya mu muziki w’u Rwanda ariko ufite impano idasanzwe yaba mu miririmbire ndetse no kwandika, yasohoye indirimbo ye nshya yise Wowe, yakoranye na Kevin Skaa. Iyi ndirimbo nshya ya Là Reïna yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

Junior Rumaga, usanzwe ari umusizi ukunze kubihuza n’abanyamuziki, mbere gato y’uko abantu biteguraga kwinjira muri St Valentin, yabahaye igihangano gishya yise Indahiro y’abakundana.

Bushali, uri mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Zezeze. Ni indirimbo Bushali yakoze abifashijwemo na Kush Beatz, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Chico Berry.

Yampano, umaze iminsi asohora indirimbo nyinshi, yamaze gushyira hanze inshya yise Iminwa, yasohoye ikoze mu buryo bw’amajwi gusa.

Yvan Muziki, wamuritse album ye ya mbere yise Inganzo Ntahangarwa, yasohoye indirimbo nshya yise Uwera aho  yateguzaga abantu igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026. Yvan Muziki yamurikiye iyi album mu gitaramo yakoreye muri Kigali Universe, aho yanatunguranye akambika impeta Marina bari bamaze igihe bakundana ariko babihisha.

Nel Ngabo na Platini nabo bakoze mu nganzo maze bashyira ahagaragara indirimbo bise Notre Histoire.

Si abo gusa kuko na Diamond Platnumz yasohoye iyitwa Natulizana, Davido afatanyije na Adenkule Gold bashyize hanze iyitwa Only God Can Save Me, ndetse n’umuhanzi Fernando yasohoye iyo yise Poze.

Abahanzi benshi baracyakomeje gushyira ibihangano byabo hanze bagamije gushimisha abakunzi babo ndetse banafasha abari mu rukundo gukomeza kugirana ibihe byiza banyurwa n’ibihangano byabo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Davido yikuye mu rubanza rushingiye ku burere bw’umukobwa we

Next Story

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine yatawe muri yombi ashaka guhunga igihugu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop