advertising

Advertising

Zeo Trap yavuze ko anyotewe no kuzataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

3 hours ago

Umuraperi Zeo Trap uri mu bagezweho mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yatangaje ko afite inyota yo kuzitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, ashimangira ko ahora yiteguye kwakira amahirwe yose yamufasha kuzamura urugendo rwe rw’umuziki.

Ni mu gihe East African Party (EAP), isanzwe itegura iri serukiramuco ku bufatanye na MTN Rwanda, yamaze gutangaza ko ku nshuro ya Karindwi iri serukiramuco rizatangira ku wa 20 Kamena rikageza ku wa 1 Kanama, rikazazenguruka uturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro, MTN Iwacu Muzika Festival izagera mu turere turindwi tw’ingenzi ari two: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu. Ni gahunda igamije kwegereza ibyishimo by’umuziki Abanyarwanda aho batuye, aho gusigara ari ibitaramo byibanda cyane mu Mujyi wa Kigali.

Iri serukiramuco rimaze imyaka riba urubuga rukomeye ruhuza abantu batandukanye, aho urubyiruko, abakuze ndetse n’abana bahurira hamwe bagasangira ibyishimo binyuze mu muziki nyarwanda.

Nkuko tubikensha ikinyamakuru InyaRwanda, Zeo Trap yavuze ko yakwishimira kubona izina rye ku rutonde rw’abahanzi bazagendana uru rugendo muri uyu mwaka, kuko kuri we amahirwe yose aba agomba gufatwa no kwitabwaho. Yagize ati: “Njyewe mpora niteguye gufata amahirwe yose. Ibi bintu tubikora kugira ngo bibe akazi. N’iyo akazi kaba kadahari, tuba tugomba gukora cyane kugira ngo igihe kazazira kaze gasange umuntu yariteguye, afite ibyo akora.”

Yakomeje agira Ati: “No mu bindi bitaramo byagenze neza rwose. Ikibura gusa ni icyizere hagati y’abahanzi n’abategura kugira ngo ibintu bibe. Ntekereza ko mu Rwanda nta hantu na hamwe tutarataramira. Ku rubyiniro imbaraga ziba zihari, kandi turi no mu bahanzi bashya batanga icyizere. Ndumva byagenda neza cyane. Icyo nakubwira ni uko niteguye cyane.”

Amagambo ya Zeo Trap agaragaza icyifuzo cy’abahanzi bakizamuka cyo guhabwa umwanya ku rubyiniro runini nk’uru, rufasha umuhanzi kugera ku bafana benshi mu Ntara zitandukanye.

MTN Iwacu Muzika Festival yakunze kuba igicumbi cy’amazina akomeye mu muziki nyarwanda, ariko kandi ikanafasha bamwe mu bahanzi bato kumenyekana kurushaho binyuze mu guhura imbona nkubone n’abakunzi babo.

Ku ruhande rwa Zeo Trap, asanga amahirwe nk’aya adakwiye gutegereza, ahubwo umuhanzi agomba guhora akora cyane no kwitegura, igihe cyagera akazaba yiteguye gutanga ibyishimo ku rwego rwo hejuru.

Author

Ads

ad

Previous Story

U Burusiya bwaciye amazi ibihano bwafatiwe byo kutagura imodoka mu bihugu by’iburayi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop