advertising

Advertising

U Burusiya bwaciye amazi ibihano bwafatiwe byo kutagura imodoka mu bihugu by’iburayi

by February 12, 2026
2 hours ago

Mu gihe ibihugu by’iburengerazuba n’ibya Aziya byashyizeho ibihano bikomeye ku Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine muri 2022, raporo nshya y’ibiro ntaramakuru by’abongereza  Reuters igaragaza ko ibihumbi n’ibihumbi by’imodoka z’amahanga bikomeje kwinjira mu Burusiya binyuze mu Bushinwa, hakoreshejwe inzira zitemewe zigamije gukwepa ibyo bihano.

Iyo raporo ishingiye ku makuru y’ibiganiro byakorewe ku bantu batanu bakora muri ubwo bucuruzi, igaragaza ko abacuruzi b’Abashinwa baba abahuza, bagatuma abacuruzi b’imodoka mu Burusiya babona imodoka za Toyota, Mazda, BMW, Mercedes-Benz n’izindi zo mu Budage, Ubuyapani na Koreya y’Epfo, nubwo izo sosiyete zari zaratangaje ko zahagaritse gucuruza imodoka zazo ku isoko ry’u Burusiya.

Inyinshi muri izo modoka zoherezwa mu Burusiya ziba ari nshya, ariko abacuruzi iyo bagiye kuzandikisha mu Bushinwa, bazandikisha nk’aho zagurishijwe, hanyuma bakazishyira mu cyiciro cy’imodoka zakoreshejwe. Ibi bituma zibasha koherezwa mu Burusiya hadakenewe uruhushya rwa sosiyete yazikoze, nk’uko byasobanuwe na Zhang Ai Jun, wahoze akora mu kigo cyohereza imodoka hanze mu ntara ya Sichuan.Yagize ati: “Ubu buryo butuma kohereza imodoka byoroha cyane.”

Mu Bushinwa, izi modoka ziba zagabanijwe cyane igiciro, ariko mu Burusiya zikahagera zigurishwa nk’imodoka nshya, ku giciro kiri hafi y’icy’imodoka igituruka mu ruganda.

Ikigo cy’ubushakashatsi Autostat cyo mu Burusiya cyerekanye ko ibinyabiziga bikorerwa mu Bushinwa byikubye inshuro zirenga ebyiri kuva muri 2023. Muri 2025, hafi kimwe cya kabiri cy’imodoka z’amahanga zagurishijwe mu Burusiya zanyujijwe mu Bushinwa, mu gihe zose hamwe zageraga ku modoka 130,000. Kuva kandi  intambara yatangira mu ntangiriro za 2022, imodoka zirenga 700,000 z’amasosiyete yo mu bihugu byashyizeho ibihano zagurishijwe mu Burusiya.

Mu mwaka ushize, Abarusiya baguze Toyota nyinshi kurusha izindi modoka z’amahanga zose uretse iz’Abashinwa, nubwo Toyota ivuga ko yahagaritse kohereza imodoka mu Burusiya kuva muri 2022. Mazda nayo yavuze ko imodoka zayo zigurishwa mu Burusiya ziba zanyujijwe ku bandi bantu, zitagenzurwa na yo.

Imodoka zo mu Budage zirakunzwe cyane mu Burusiya. Mu 2025, imodoka nshya zigera hafi ku 47,000 za BMW, Mercedes-Benz, Volkswagen, Audi, Porsche na Skoda zagurishijwe mu Burusiya. Muri zo, izirenga 20,000 zakorewe mu Bushinwa, izindi zo zikorerwa mu Burayi ariko zikanyuzwa mu Bushinwa mbere yo kugera mu Burusiya.

Nubwo ibihano byagabanyije cyane imodoka z’amahanga zagurishwaga mu Burusiya ugereranyije na mbere ya 2022, inzira  z’ubusamo zo mu Bushinwa zikomeje gutuma imodoka nshya n’izihenze zo mu Burayi, Ubuyapani na Koreya y’Epfo zigera ku isoko ry’u Burusiya. Ibi bigaragaza intege nke z’ibihano byari byashyiriweho U Burusiya mu guca burundu ubwo bucuruzi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umugore wamenyekanye mu guteka kuri internet yapfuye nyuma yo kurya igikoko kizwi nka “Devil Crab” gifite ubumara

Next Story

Zeo Trap yavuze ko anyotewe no kuzataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

Latest from Hanze

Go toTop