Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, arateganya gutegura amatora ya perezida ndetse n’aya kamarampaka ku masezerano y’amahoro n’u Burusiya ateganyijwe ku wa 15 Gicurasi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times.
Iyo raporo ivuga ko Zelensky ari kubikora ku gitutu cy’Amerika, ikavuga ko amatora ashobora gutangazwa ku mugaragaro ku wa 24 Gashyantare, umunsi hazaba huzuye imyaka ine ishize u Burusiya butangije intambara ku Gihugu Ukraine. Nyuma yaho, abaturage bakazatora perezida mushya ndetse banemeze cyangwa bange amasezerano y’amahoro azaba yasinyanywe n’u Burusiya.
Financial Times yavuze ko hari abayobozi bo muri Ukraine n’abo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi bazi iby’uyu mugambi, nubwo Zelensky ubwe atarawemeza ku mugaragaro. Raporo iravuga ko perezida yamaze gusaba Inteko Ishinga Amategeko gutegura impinduka mu mategeko zafasha gutegura amatora mu gihe igihugu kiri mu ntambara.
Byongeye, Zelensky aherutse gutangaza ko Amerika iri gushyira igitutu kuri Ukraine kugira ngo intambara irangire bitarenze Kamena uyu mwaka. Financial Times ivuga ko Amerika izatanga ingwate z’umutekano ari uko Kyiv yemeye ibyo isabwa, harimo no kurekura ibice bya Donetsk na Luhansk bigenzurwa n’Uburusiya.
Icyakora, ikinyamakuru The Kyiv Independent cyashyize hanze amagambo y’umuyobozi ukorera mu biro bya perezida Zerensky avuga ko nta matora azaba mu gihe umutekano utaragaruka mu gihugu.
Ubundi gusaba ko haba amatora byatangiriye mu Burusiya, aho bwavugaga ko Zelensky atacyemerewe kuyobora kuko manda ye ya mbere yarangiye. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nawe yafashe uwo mwanzuro nk’igitekerezo cy’inyamibwa. Ukraine yo yakomeje gusobanura ko amatora adashoboka kubera amategeko y’ibihe bidasanzwe yashyizweho kubera intambara ikaze y’u Burusiya.
Kuri ubu, ibihumbi n’ibihumbi by’abagabo b’Abanya-Ukraine bari ku rugamba, mu gihe miliyoni z’abandi zahindutse impunzi mu gihugu imbere no hanze yacyo, bigatuma gutegura amatora bigorana cyane.