advertising

Advertising

Dj Toxxyk yategetswe n’urukiko gukomeza gufungwa by’agateganyo

29 minutes ago

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatangaje ko Ubujurire bwa Shema Arnaud de Boscher uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha by’ubwicanyi budaturutse ku bushake, kwanga ko gupimishwa icyuma gipima alcohol no gukoresha ibiyobyabwenge, nta shingiro bufite, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwategetse ko icyemezo kimufunga kidahinduka, ndetse ko n’ingwate yifuzaga gutanga itemewe bitewe n’uburemere n’ingaruka ibyaha akekwaho byagize. Ku bijyanye no kuba yari yabwiye Urukiko ko umuryango w’Umupolisi yagonze wamuhaye imbabazi, umucamanza yavuze ko bizamugirira akamaro mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza rwe mu mizi.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, Saa Cyenda z’Umugoroba. DJ Toxxyk yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Mu rubanza rwe yaburanye avuga ko icyatumye ajurira ari uko Urukiko rubanza rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’icyo guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka kandi kuri we asanga nta mpamvu zikomeye zihari.

Yemeye koko ko yakoze impanuka ariko ko yagize igihunga kivanze n’ubwoba ari na byo byatumye ava aho yakoreye impanuka bitandukanye n’uko Ubushinjacyaha buvuga ko yari ahunze. Ku bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge, asanga nta mpamvu zikomeye zatuma agikurikiranwaho kuko yakorewe isuzuma kandi ritigeze rigaraza ko akoresha ibiyobyabwenge. Yerekanye kandi ko nubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibiyobyabwenge byafatiwe iwe, nta bizamini byakorewe ngo byemezwe ko ari ibiyobyabwenge kandi ko isaka ryakozwe mu rugo iwe ritari rikurikije amategeko, asaba Urukiko ko byasuzumwa.

Mu mpamvu yagaragaje zatuma akurikiranwa ari hanze kandi harimo kuba afite ababyeyi be bafite uburwayi kandi ari we ubitaho, afite umwana muto, ibikorwa bye biri kwangirika no kuba umuryango w’umupolisi yagonze waramaze kumuha imbabazi. Yasabye Urukiko kumurekura rugategeka ko atanga umwishingizi ndetse akemera no gutanga ingwate. Ubushijacyaha bwo bwasabye ko Ubujurire bwe butahabwa agaciro, busaba ko yafungwa by’agateganyo hagendewe ku buremere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze rushingiye ku ngingo ya gatatu y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Shema n’abunganizi be badahakana ko yakoze impanuka akagonga umupolisi wari mu kazi, kandi bakemera ko yagiye i Karongi bityo rusanga ubujurire bwe nta shingiro bufite kuko na we ubwe icyo cyaha acyiyemerera.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rusange nubwo Shema avuga ko mu Bugenzacyaha yabajijwe atunganiwe, bidakwiye guhabwa agaciro kuko yabanje kubazwa niba asubiza yunganiwe cyangwa atunganiwe.

Ku bijyanye n’isakwa ryasize iwe hafatirwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, Urukiko rusanga kuba byarafatiwe iwe mu nzu, bikemezwa n’inzego z’ibanze bihagije ngo akekweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge naho ibyo avuga bijyanye n’uburyo isakwa ryakozwemo bikazarebwaho mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza mu mizi.

Ku bijyanye n’uko yaburana ari hanze cyangwa akaburana afunzwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga kuba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, kuba bihanishwa nibura igifungo cy’imyaka ibiri agomba gukomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Umucamanza yerekanye ko ibyo yavuze ko yahawe imbabazi n’umuryango wa nyakwigendera yagonze, bizamugirira inyungu mu gihe cyo kuburana urubanza mu mizi. Rwategetse ko Ubujurire bwa Shema Arnaud nta shingiro bufite.  Rwanzuye ko hari ipamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha by’ubwicanyi butadurutse ku bushake, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka no gukoresha ibiyobyabwenge.

Rwategetse ko ingwate Shema Arnaud asaba gutanga atayemerewe kubera uburemere n’ingaruka ibyaha akekwaho byagize. Urukiko rwategetse kandi ko urubanza rujuririrwa rudahindutse, akaba azakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Shema Arnaud yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gukora impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali igahitana Umupolisi wari mu nshingano ze.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuhanzikazi Marina yavuze impamvu akiri isugi

Next Story

Impamvu ari byiza kunywa ibintu bishyushye mu masaha y’ijoro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop