advertising

Advertising

Bamporiki Edouard yagize icyo atangaza ku bitaramo bya Bruce Melody na The Ben

2 hours ago

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Bamporiki Edouard yagaragaje ko ashyigikiye guhuza imbaraga kwa Bruce Melodie na The Ben bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka Igihugu.

Ibi Bamporiki yabigarutseho nyuma y’uko aba bahanzi bashyize hanze integuza y’ibitaramo byabo bizenguruka Igihugu. Nyuma yo kubona integuza y’ibitaramo byabo, Bamporiki yagize ati “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Ubufatanye ni urufunguzo.”

 

Ubu butumwa bwa Bamporiki bigaragaza uburyo ashyigikiye ibi bitaramo Bruce Melodie na The Ben bagiye kuzengurukanamo Igihugu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, ibi bitaramo biteganyijwe ko bizatangira  muri Kamena 2026, aho aba bahanzi bazataramira mu Mijyi ine irimo Rubavu, Musanze, Ngoma na Rusizi habaye hatagize igihinduka.

Ibi bitaramo ni bimwe mu byari mu masezerano yo kugira ngo Bruce Melodie yitabire igitaramo ‘The New Year Groove’ The Ben aherutse gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026. Mu masezerano bagiranye, The Ben yari yemeranyije na Bruce Melodie ko yitabira igitaramo cye, na we akazamwitura kwitabira ibindi bitaramo bine bizenguruka Igihugu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal

Next Story

Umukino wa Al Hilal SC na APR FC wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

Latest from Imyidagaduro

Go toTop