advertising

Advertising

Umuherwe Dangote yasuye u Burundi avuga ko agiye kuhashora imari

by February 8, 2026
3 hours ago

Mu ijoro ryakeye, umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Uyu mukire yari ari kumwe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo. Bari baherekejwe kandi n’itsinda rikomeye ry’abashoramari baturutse mu gihugu cya Nigeria, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Imari mu Burundi.

Dangote n’itsinda bari bari kumwe bashyitse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye saa mbili na cumi n’itanu z’umugoroba (20:15 PM). Uyu muherwe wa mbere muri Afurika, unayobora ikigo Dangote Group, akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari mu gihugu cy’u Burundi, Alain Ndikumana, ndetse na ambasaderi w’u Burundi muri Nigeria, Édouard Nduwimana.

Minisitiri w’Imari Alain Ndikumana yavuze ko urugendo rwa Obasanjo, Dangote n’itsinda bari bayoboye rugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ishoramari no gushishikariza gushora imari mu gisata cy’inganda no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, binyuze mu gukurura abashoramari bakomeye. Iki gikorwa cyavuzwe ko ari intambwe ikomeye mu kongera imikoranire mu by’ubukungu no gufungura amahirwe y’ishoramari, cyane cyane mu rwego rw’inganda, imishinga y’ibikorwaremezo no guteza imbere ubucuruzi.

Nk’uko byari biteganyijwe, iri tsinda ryari riyobowe na Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa  Nigeria, riherekejwe na Aliko Dangote, Umuyobozi Mukuru wa Dangote Group, ryageze ku Ngoro ya Ntare Rushatsi, aho ryakiriwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Aba banyacyubahiro batatu bagiranye ibiganiro byihariye byabereye mu muhezo, bigamije kugena ingingo z’ingenzi z’icyo baganiriyeho, mbere yo guhana impano.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Burundi, Dangote nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, yagize ati:

“Uru ruzinduko rwanjye rufite ibice bibiri. Igice cya mbere cyari uruzinduko rwo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, kuko ari bwo bwa mbere nari ngeze mu Burundi. Twagiranye ibiganiro byiza cyane. Igice cya kabiri kijyanye no kureba aho twashora imari mu Burundi, kandi mbona hari amahirwe menshi cyane mu byerekeye umutungo kamere ukomoka mu butaka (amabuye y’agaciro), amashanyarazi, ubuhinzi, sima n’izindi nzego zitandukanye. Ubu hashyizweho amatsinda abiri, rimwe rihagarariye u Burundi irindi rihagarariye Dangote Group, azasesengura ayo mahirwe aho twashora imari mu gihugu. Icyerekezo cyacu nyamukuru ni ugushora imari ku mugabane wa Afurika, ntabwo ahandi hose, bityo u Burundi na bwo rero buri mu bihugu bigize uwo mugabane dushyizemo imbaraga. Hari amahirwe menshi cyane hano, kandi dushaka kuza kuyasesengura no kuyabyaza umusaruro mu buryo butuma habaho inyungu ku mpande zombi, iterambere risangiwe hagati yacu n’abaturage beza b’u Burundi. Murakoze cyane.”

Nyuma yo gusoza uruzinduko yakoreraga muri iki gihugu cy’uburundi, we n’itsinda bazanye, bongeye bafata indege yihariye basubira mu gihugu cya nijeriya.

Aliko Dangote ni umunyemari ukomeye ukomoka muri Nigeria, ndetse uzwi cyane nk’umuntu ukize kurusha abandi ku mugabane wa Afurika. Ni we washinze kandi ayobora Dangote Group, ikigo gikora mu nzego zitandukanye zirimo inganda za sima, isukari, umunyu, ifumbire, peteroli n’ibindi bikorwa by’inganda n’ubucuruzi. Dangote azwiho gushyira imbaraga mu gushora imari muri Afurika aho kwibanda ku yindi migabane, agamije guteza imbere inganda, kongera imirimo ku baturage no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika. Azwi kandi nk’umuntu ugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza binyuze muri Dangote Foundation, ifasha mu burezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kure y’amaso si kure y’umutima: Ibaruwa The Ben yageneye umugore we

Next Story

Dore ibintu bizakwereka ko uri kwinginga urukundo mbese ko uri kwinginga abantu cyangwa umuntu ngo agukunda

Latest from Hanze

Go toTop