Afurika y’Epfo iri mu ntambwe za nyuma zo kubona uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa byayo ku isoko ry’u Bushinwa bitishyura imisoro, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubucuruzi w’icyo gihugu, Parks Tau, asinye amasezerano y’icyitegererezo y’ubufatanye mu bukungu. Ni mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi ya Afurika y’Epfo, havuzwemo ko “Minisitiri Parks Tau na, Minisitiri Wang Wentao w’ubushinwa, basinye Amasezerano y’Ubufatanye mu Bukungu hagamijwe Iterambere rusange.”
Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Aya masezerano azakurikirwa n’ibiganiro no gusinywa kw’Amasezerano ya ‘Early Harvest’ bitarenze impera za Werurwe 2026, azatuma u Bushinwa butanga uburenganzira bwo kwakira ibicuruzwa bya Afurika y’Epfo bitishyura imisoro.”
Afurika y’Epfo iri gushaka kongera ibyoherezwa mu mahanga mu gihe iri mu makimbirane ajyanye n’imisoro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyikaba cyari cya kabiri mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi nyuma y’u Bushinwa.
Muri Kanama umwsaka ushize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyizeho umusoro wa 30% ku bicuruzwa biva muri Afurika y’Epfo byinjira muri Amerika, ukaba ari wo musoro mwinshi mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda kandi , Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyo gushyiraho uwo musoro wa 30% kigaragaza byihutirwa ko hakenewe guhindura imikorere mu bucuruzi mpuzamahanga bugenda burushaho guhura n’imbogamizi.
Icyo gihe leta yaragize iti: “Mu mezi ari imbere, tuzongera ingendo zacu z’ubucuruzi mu masoko mashya muri Afurika no hanze yayo, ndetse tunagure Gahunda y’Igihugu yo Guteza imbere Abohereza Ibicuruzwa hanze, igamije kongera umubare w’ibigo byiteguye kohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu.” Abayobozi bo muri iki gihugu bavuze ko iyo misoro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izagira ingaruka zikomeye cyane ku nzego z’ubuhinzi, inganda z’imodoka n’imyenda.
Minisitiri wungirije w’Ubucuruzi wa Afurika y’Epfo, Zuko Godlimpi, yagaragaje ko Leta yibanze cyane ku ishoramari ry’u Bushinwa mu nganda, serivisi, ingufu n’ibikorwaremezo, avuga ko ubu bufatanye ari amahirwe yo kubaka inyungu z’ahazaza. Ibigo by’u Bushinwa bisanzwe bifite ishoramari rikomeye muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo dore ko ari nacyo gihugu gifite iterambere ry’inganda kurusha ibindi byose ku mugabane wa Afurika.
Imibare ya Leta igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa muri Afurika y’Epfo ryari miliyari 13.21 z’amadorali muri 2024, mu gihe ishoramari rya Afurika y’Epfo mu Bushinwa rigeze kuri miliyari 8.05 z’amadorali ya Amerika.
Amabuye y’agaciro agize 93% by’ibicuruzwa Afurika y’Epfo yohereza mu Bushinwa, mu gihe 92% by’ibicuruzwa u Bushinwa bwohereza muri Afurika y’Epfo ari ibikorerwa mu nganda. Ibihugu byombi byatangaje ko bifite icyifuzo cyo guhindura iyo mibare kugira ngo hagabanywe icyuho kiri ku mpande zombi.

