advertising

Advertising

Mu Buyapani hafunguwe akabari gatanga ibinyobwa ku buntu ku bantu batekereza kureka akazi

by February 7, 2026
1 hour ago

Mu Buyapani, hafunguwe akabari gafite igitekerezo kidasanzwe cyo gutanga ibinyobwa ku muntu wese uri gutekereza kureka akazi ke kandi ku buntu. Aka kabari ubu kari gufatwa nk’ahantu hafasha abantu bari mu rujijo ku cyerekezo cy’imirimo yabo. Muri aka kabari, abantu bashobora kuganira, gusangira ibitekerezo no kubona inama z’icyo bakora ku cyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Aka kabari kitwa Tenshoku Sodan Bar, kakaba gaherereye hafi y’aho gari ya moshi zihurira mu mujyi wa Yokohama. Iyo winjiyemuri aka kabari bwa mbere, ushobora gutekereza ko ari akabari gasanzwe, ariko mu by’ukuri, ni nk’ikigo ngishwanama ku guhindura akazi cyashyizwemo akabari. Mu rurimi rw’Ikiyapani, Tenshoku Sodan Bar bisobanura Akabari Gatanga Inama ku Guhindura Akazi.

Abashinze aka kabari bavuga ko bagamije gufasha abantu bari hagati yo gukunda akazi kabo no kukanga bikabije. Ni abantu baba batishimiye akazi bakora, ariko na none bataragera ku rwego rwo gufata icyemezo cyo kwegura burundu.

Ikidasanzwe kurushaho ni uko abakorera muri aka kabari bose ari abajyanama b’umwuga ari bo bita career counselors mu cyongereza. Bose bakorera ikigo cy’Abayapani gishinzwe gushakira abantu akazi cyitwa LIA. Icyakora, bo bavuga ko batashinze aka kabari bagamije gusimbura ibigo bishakira abantu akazi, ahubwo  ko bashakaga gushyiraho ahantu hatandukanye n’utubari dusanzwe ndetse n’ibigo bishakira abantu utuzi.

Aha ni ahantu abantu bashobora kwirekura bakaganira ku bibazo by’akazi, bagasangira ibitekerezo, ndetse hakaba hakubakwa n’imikoranire mishya  ku bahahuriye, ariko ibyo bigakorwa batari ku gitutu cyo guhita bashakisha akazi gashyashya ako kanya. Nk’uko abakozi babivuga, hafi mirongo itandatu ku ijana (60%) by’abasura aka kabari bavuga ko baba  bataritegura kwegura, ariko ko  bashaka kuganira no gutekereza ku cyerekezo cy’akazi kabo.

Abasura Tenshoku Sodan Bar bashyiriweho uburyo bwo kuba bashobora gufata umwanya wihariye wo kuganira umwe ku wundi n’umwe mu bakozi b’aka kabari, bagahabwa inama mu ibanga. Ntibasabwa kuzana ibyangombwa by’akazi bakora cyangwa kuba bagomba kuba bafite gahunda y’icyo bazakurikizaho nyuma yo kwegura ku kazi bari basanzwemo. Bashobora gusa kuvuga ku byo bakunda n’ibyo batishimira mu kazi kabo hanyuma hagaherwaho bagirwa inama.

Abasura aka kabari bavuga ko kimwe mu bintu bitangaje babonye ari ubwigenge no kutabogama biba muri aka kabari. Bakomeza bavuga ko mu buzima busanzwe abantu benshi bagira inama abandi hagamijwe inyungu z’ama faranga ariko ko muri aka kabari ho, nta nyungu zihutirwa zihagaragara ari nabyo bituma  inama zihatangirwa ziba zitabogamye.

Nubwo rimwe na rimwe bishoboka ko umwe mu bajyanama cyangwa abasura aka kabari yaba afite amakuru y’akazi keza gashobora kuboneka ako kanya, abashinze aka kabari bavuga ko icy’ingenzi ari ugushyiraho ahantu hatari igitutu, ahantu hatuma abantu batekereza neza ku mahirwe mashya bashobora gukurikira. Kandi n’iyo nta kazi kaba kabonetse, nibura umuntu aba yabonye aho asohokera agashira agahinda n’imihangayiko byo ku akazi kandi akanywa ikinyobwa ku buntu.

Iki gitekerezo cyihariye cyatumye Tenshoku Sodan Bar haba ahantu hadasanzwe mu Buyapani, kandi hagaragaza uburyo bushya bwo gufasha abantu guhangana n’ibibazo by’akazi n’ibyo mu mutwe muri iyi myaka ya none aho usanga umubare munini w’abatuye isi bafite ibyo bibazo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Trump yavuze ko atazisabira imbabazi ubutumwa bwe bunnyega Obama n’umugore we aho yabagereranyije n’inguge

Next Story

Igikombe cyegukanywe na Tigers BBC cyibwe n’abafaa batishyuwe biganjyemo aba Rayon Sports

Latest from Hanze

Go toTop