advertising

Advertising

Biravugwa ko Regis yaba igiye kongera gukomeretswa n’umukobwa

2 hours ago

Umukinnyi wa filime n’urwenya icyarimwe wamamaye nka Captain Regis biravugwa ko umukobwa bari bamaze igihe bakundana nyuma ya Micky ari we Queen Ringo yaba ari mu rukundo n’umuhanzi wahoze muri Urban Boys ari we Nizzo Kaboss.

Izi mpaka no kwibaza kwinshi byaje nyuma yaho uyu mukobwa yashyiraga amafoto na video kuri Instagram ye ari kumwe na Nizzo Kaboss bishimanye. Ibi ni byo byateye kwibaza kwinshi hibazwa niba ari business bari gutegura cyangwa ari ikindi kintu baba bari gutegura gihambaye kirenze business.

Mu gihe abantu bari bagitekereza ku mafoto na video yashyize hanze, muri iki gitondo ni bwo uyu mukinnyikazi wa filime Queen Ringo agiye kuri Instagram ye akandika ko iyo atabanza kubona umukara, atari kumenya ko umweru ubaho. Ibi biri gukomeza gukurura impaka hibazwa niba koko yaba atagifitiye ibyiyumviro Captain Regis.

Ubundi aya magambo yavuze “iyo ntaza kubona umukara sinari kumenya ko umweru ubaho” yamenyekanye cyane mu ndirimbo y’umuhanzikazi Knowless. Icyo gihe bitewe n’uko umubano wa Knowless na Safi Madiba utari wifashe neza, na bwo byakuruye impaka nyinshi hibazwa umweru Knowless yavugaga ndetse n’umukara icyo wari uhagarariye.

Queen Ringo yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bya Captain Regis nyuma y’uko umubano we na Micky wari urangiye burundu. Bakomeje gufatanya na Captain Regis ku buryo  ababakurikiraga hafi batangiye kubona ko bitakiri ugukinana filime gusa ahubwo ko bashobora kuzavamo umuntu umwe. Ubwo aba bombi byakomezaga guhwihwiswa ko bari mu rukundo, na bo bakomezaga gukora ibikorwa bitandukanye bisa n’ibishimangira ibyabavugwagaho ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza magingo aya yaba Captain Regis cyangwa Queen Ringo ntawe uragira icyo atangaza ku mubano wabo cyihariye usibye kuba uyu mukobwa yagaragaje ubu butumwa buri gushyira mu rujijo benshi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Nishimiye gutumirwa n’umukuru w’Igihugu ! Akari k’umutima wa Bruce Melodie

Latest from Imyidagaduro

Go toTop