advertising

Advertising

Miss Keesha yabujije abakobwa kuryamana n’abashobora kubatambamo ibitambo i kuzimu

2 hours ago

Miss Popularity wa 2021, Kayirebwa Marie Paul uzwi ku izina rya Keesha, yagiriye inama abakobwa bagenzi be yo kwirinda kwishinga amafaranga kugira ngo baryamane n’abagabo bo mu bihugu bya Ghana na Nigeria, kuko ngo abenshi muri bo baba bashaka abantu bo kubatambamo ibitambo i kuzimu.

Mu kiganiro yagiranye na Sabin kuri Isimbi TV, yagarutse kuri uyu muco umaze kumenyerwa n’abagabo benshi bo muri Ghana na Nigeria, baza mu Rwanda bashaka abakobwa bo kubatambamo ibitambo kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Ubwo yabazwaga uko abona ubuzima bw’imitekerereze y’abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Miss Keesha yasubije ko butameze neza na mba, kuko harimo ibishuko byinshi. Yavuze ko kumenyekana akenshi bituma umuntu ashaka kugera ku rwego atarageraho, akifuza ibintu adafitiye ubushobozi. Yakomeje avuga ko ari ho abakobwa batangira guhura n’ibishuko, kuko hari benshi baba babereka ko bashobora kubaha ibyo batigeze babona.

Yagize ati: “Ni ho hahandi ugwa mu bishuko. Nkumwana w’umukobwa, ntubura abantu baza kugushuka. Bakagushuka ukagwa muri ibyo bintu kubera ko baguhaye amafaranga y’intica ntikize ataguhindurira ubuzima. Iyo utabashije kubigeraho, uriheba, ukigunga.”

Yakomeje abazwa uko we yashoboye guhangana n’ubusabe bw’abagabo benshi bamushukaga bifuza kumuha ibyo akeneye kandi adafite. Yavuze ko we abibonamo agasuzuguro, kandi ko adakunda abantu bashaka kumwereka ko uko abayeho ari bo abikesha, cyane cyane abifashisha amafaranga bafite bakamushakaho inyungu zabo.

Aha ni ho yahise atanga urugero rw’abantu bava mu bihugu nka Nigeria na Ghana. Yagize ati: “Abantu hari igihe ugerageza kubakangura ukabona batifuza gukanguka. Ariko reka mbabwize ukuri: hariya hantu haba uburozi cyane. Umugabo ajya ku mupfumu runaka bakamutegeka ko azaryamana n’umukobwa batamwemerera mu gihugu cye.

Hanyuma akazenguruka kuri Instagram  akakwandikira DM, akakubwira ko agiye kukohereza ibihumbi bine by’amadolari, ko nugerayo azongera akaguha andi. Ese wumva ayo mafaranga yose ari impuhwe yakugiriye?” Yakomeje avuga ko ayo mafaranga aguhaye akagutambamo igitambo, we  ayabona byikubye inshuro nyinshi cyane.

Miss Keesha yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kugira imbaraga zo gucika iyo mitego, bisaba discipline (kwigengesera). Yavuze ko guhuza ubukene no kunyurwa bigorana, ariko ko ingaruka ziba nyinshi cyane iyo umuntu atabashije kubyihanganira.

Miss Keesha wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021
Miss Keesha wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021

Author

Ads

ad

Previous Story

Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro

Next Story

Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award

Latest from Imyidagaduro

Go toTop