advertising

Advertising

Ku myaka 53 tukowote yambitse impeta urukundo rw’ubuzima bwe

33 minutes ago

Umukinnyi umenyerewe muri cinema nyarwanda  Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

Mu mafoto yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 5 taliki 6 gashyantare, uyu mukinnyi yashimangiye ko yatereye ivi umukunzi we ndetse nawe akabyemera nta kuzuyaza.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga aho awumazemo imyaka igera kuri 17 kandi muri iyo myaka yose, kugeza uyu munsi   amaze kugaragara muri filme zigera ku 161 .

Uyu mu kinnyi ufite uburambe muri cinema yagombaga gukora ubukwe nuwo bagombaga kurushinga mu mwaka wa 2021 ariko ntibyamugendekeye uko yabyifuzaga kuko uwo mukobwa batabashije gukomezanya

Tukowote ni umwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro mu bihe bitandukanye bakunze gushyirwaho igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babasaba ko bashaka abagore. Gusa uyu mugabo ucisha make ku busanzwe, yakunze kugaragaza ko igihe nikigera azabikora ariko ko atagomba kugendera ku gitutu cy’imbuga nkoranyambaga.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award

Latest from Imyidagaduro

Go toTop