Umunyarwenya umaze kumenyerwa mu Rwanda, Iryamukuru Etienne uzwi nka 5K Etienne, yasezeranye n’umukunzi we ku mugaragaro imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026. Ibi birori byabaye nyuma y’umunsi umwe gusa ashyize amafoto hanze agaragaza ko yamwambitse impeta amusaba ko bazabana akaramata.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ku biro by’Umurenge wa Kinyinya, ni ho 5K Etienne n’umukunzi we Uwizeyimana Josiane basezeraniye imbere y’amategeko. Ku munsi wabanje, ari wo ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto agaragaza 5K Etienne yambika impeta umukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, 5K Etienne yagarutse kuri uyu mukobwa bitegura kurushinga, avuga ko bamaze igihe kitari gito bari mu munyenga w’urukundo, kuko bagiye kumarana hafi imyaka ibiri bakundana.
Uburyo yahuye n’uyu mukobwa w’uburanga nabwo bwashimishije benshi bakurikiranira hafi inkuru y’urukundo rwabo, kuko ari ibintu bidakunze kubaho. 5K Etienne yavuze ko bahuye bwa mbere mu bukwe, bombi bari batashye.
Ku wa Kane, ubwo yashyiraga hanze amafoto ye n’umukunzi we ku rukuta rwe rwa Instagram, Etienne yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye uyu mukobwa, amugaragaza nk’igitangaza mu buzima bwe. Yagize ati: “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi ubereye gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye. Umunsi ugira amasaha 24, kandi buri saha igira iminota 60.”
Yakomeje agira ati: “Rero buri munota ngukunda cyane, kuko buri saha yose igera nyitegereje. Iyo bishoboka, najya nsaba Imana nkagira nti ‘Mana, mfasha iyi minota igende gahoro, kugira ngo mbashe gukundwakaza umwiza wanjye.’ Mukundwa, uratekanye uri kumwe nanjye. Ndarahiye ko nta kindi nakwiyumvamo kirenze uko ngukunda ubu, ariko nzi neza ko ejo nzagukunda kurushaho.”
5K Etienne ni umunyarwenya umaze kumenyekana cyane mu Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye byo gutera urwenya, birimo Muhamagare yakoranaga na Japhet Mazimpaka, Lift, n’ibindi bitandukanye.

