advertising

Advertising

Jeffrey Epistein na perezida Trump

Ni iyihe nkomoko y’umutungo wa Jeffrey Epistein washinjwe ibyaha by’ihohoterwa?

by February 5, 2026
2 hours ago

Jeffrey Epstein, wahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibikorwa byo gukoresha abana ku nyungu z’imibonano mpuzabitsina, yari afite umutungo ubarirwa hafi miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika igihe yapfaga muri 2019. Uwo mutungo wari ugizwe ahanini n’inzu zihenze, ibirwa bibiri byo muri Karayibe, ndetse n’amafaranga n’ishoramari byageraga hafi kuri miliyoni 380 z’amadolari. Nk’uko byagaragajwe n’umutungo we wasizwe, Epstein yari afite agaciro ka miliyoni 578 z’amadolari.

Uko yabonye ayo mafaranga ni byo byabaye ishingiro ry’impaka n’iperereza ndetse  rikinakomeje. Gusa hari abavuga ko ibikorwa bye by’ubucuruzi nk’umujyanama mu by’imari  ku baherwe batandukanye byari bitandukanye n’ibyaha bye by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu nyandiko yo muri 2013, Epstein yiyise umunyemari w’inararibonye kandi wubatse ibigo byinjiza inyungu zakataraboneka, akaba n’umwe mu batangije ishoramari rishingiye ku byitwa derivatives n’options. Ariko kuri iyi ngingo y’umutungo we, abandi barimo n’abashyigikiye Donald Trump nabandi  bashidikanya ku mutungo we bavuga ko Epstein yafataga  amashusho y’ibikorwa bibi by’ihohotera ryakorwaga n’inshuti ze z’abaherwe, akazikoresha mu kubashyiraho igitutu mu nyungu ze. Ni mu gihe kandi aba bakomeza bagaragaza ko ubucuruzi bwe busanzwe bwari nk’umutaka ukingira ibyo byaha byose yakoraga.

Nubwo inkomoko yose y’umutungo we ikiri urujijo, isesengura rya Forbes rishingiye ku nyandiko z’inkiko n’inyandiko z’imari rigaragaza ko Epstein yashingiraga cyane ku bakiriya babiri babakire cyane ndetse n’amahirwe yihariye yabonaga yo kugabanyirizwa imisoro.

Les Wexner, wahoze ayobora kampani ya Victoria’s Secret, na Leon Black, washinze ikigo cya private equity Apollo Global Management, ni bo bakiriya bakomeye Epstein yari afite. Ku mafaranga arenga miliyoni 800 yinjiye mu bigo bye by’ingenzi hagati yo mu 1999 na 2018, Epstein yakuyemo nibura miliyoni 490 z’amadolari nk’amafaranga ya serivisi yishyurwaga kubw’ibikorwa by’imari n’ubujyanama yabaga yakoreye bariya bakire. Amafaranga asigaye yavuye mu nyungu z’ishoramari bye. Ibyegeranyo bya Forbes kandi byerekana ko Wexner na Black bonyine batanze hejuru ya 75% by’amafaranga yose Epstein yishyurwaga.

ifoto igaragaza Wexner na Epistein

Wexner, ufite imyaka 88 ubu, yari umukiriya wa mbere wa Epstein kuva mu 1991 kugeza mu 2007, akamwishyura hafi miliyoni 200 z’amadolari mu gihe cyabo cy’imikoranire. Leon Black nawe ufite imyaka 74 ubu, yishyuye Epstein miliyoni 170 z’amadolari hagati ya 2012 na 2017. gusa aba bombi baje gusaba imbabazi ku kuba barigeze gukorana na Epstein, bavuga ko batari bazi ibyaha bye.

Jeffrey Epistein na Leon Black(umwe i buryo undi i bumoso)

Epstein yashoboye gukusanya umutungo ungana gutya kuko ari gake yishyuraga imisoro bitewe n’amahirwe yihariye yabonaga yo gukurirwaho cyangwa kugabanyirizwa imisoro mu Birwa bya Virgin Islands bigenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatuye kuva mu mwaka wi 1996. bitewe n’imisoro ibigo bye byagabanyirizwaga, byatumye azigama agera kuri miliyoni 300 z’amadolari hagati yi 1999 na 2018, bituma yishyura impuzandengo y’imisoro ingana na 4% gusa!

 

Les Wexner ni we wagize uruhare rukomeye mu gutuma Epstein atangira kuba umukire. Wexner yamuhaye ububasha busesuye bwo gucunga umutungo we mu 1991. Epstein yanabaye mu nzu ya Wexner nini iri i Manhattan imyaka myinshi, nyuma iza guhabwa Epstein ku mugaragaro. Ariko mu 2007, umubano wabo wajemo agatotsi ndetse uranarangira burundu  nyuma y’uko Wexner ashinje Epstein kumwiba akabakaba miliyoni 46 z’amadolari, ibintu byanagize ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubucuruzi bwa Epstein.

Nyuma yo gutandukana na Wexner ndetse n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryo mu mwaka wa 2008, Epstein yongeye kuzanzamuka mu by’ubukungu abikesha umuherwe Leon Black. Guhera muri 2013, Black yishyuraga Epstein amafaranga menshi cyane ku bijyanye n’imisoro, imitungo n’imfashanyo. Muri 2013 honyine, Black yishyuye Epstein miliyoni 50 z’amadolari, bituma hafi amafaranga yose ikigo cya Southern Trust cyinjije muri uwo mwaka ava kuri Black wenyine.

Nubwo yapfuye mu mwaka wa 2019, umutungo wa Epstein uracyari munini. Mu cyegeranyo cya forbes, hagaragaramo ko kugeza ku ya 31 Werurwe 2025, umutungo wa epistein wanganaga na miliyoni 131 z’amadolari, harimo miliyoni 49 z’amafaranga ari ku ma  banki. Mu myaka irindwi ishize, umutungo we wagiye ugabanywa hishyurwa abahohotewe, hishyurwa amadeni, ndetse hari n’ayakoreshejwe mu kwishyura leta y’ibirwa bya Virgin islands bigenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo bimeze bityo, urutonde rwose rw’abahoze ari abakiriya be n’ingano nyayo y’umutungo we ntibiramenyekana neza. Iperereza rya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riracyakomeje kugira ngo hagaragare bya nyabyo umutungo uyu mugabo yari afite, ibyaha byose yaba yarakoze ndetse n’ababaye abafatanyacyaha be mu bihe bitandukanye ndetse hanashakwe uburyo abagizweho ingaruka mbi n’ibikorwa bibi bya epistein babasha kubonerwa ubutabera.

Imwe mu mafoto yagaragajwe na minisiteri y’ubutabera ya amerika ya epistein

Author

Ads

ad

Previous Story

Umunyarwenya Etienne yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Latest from Hanze

Go toTop