advertising

Advertising

Jay-Z avugwaho kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuvugwa mu nyandiko za Epstein

3 hours ago

Icyiciro gishya cy’inyandiko zijyanye na Jeffrey Epstein zisohowe kuwa 30 mutarama 2026, zigizwe n’impapuro zirenga miliyoni 3, kirimo raporo ya FBI itarajyenzurwa neza ivugamo izina ry’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya hip-hop, Jay-Z.

Ibyo byateje impagarara no kwibaza byinshi  ku mbuga nkoranyambaga no kugabanuka gukomeye kw’abakurikira Beyoncé ku mbuga ze. Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye izi nyandiko hashingiwe ku Itegeko rigena Umucyo ku Nyandiko za Epstein (Epstein Files Transparency Act) ryasinyweho na Perezida Trump.

Iyi Minisiteri yakoze ibyo yasabwaga n’Inteko Ishinga Amategeko byo gushyira ahagaragara inyandiko zari zaragizwe ibanga  zijyanye n’uyu munyemari  wari warakatiwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Yaje kugwa muri gereza muri 2019 bikekwa ko yiyahuye.

Mu masaha make nyuma yo gusohora izo nyandiko, imbuga nkoranyambaga nka Instagram na X hakomeje gucicikana  ibitekerezo n’ibihuha, birimo ibyemeza ko Beyoncé yaba yaratakaje abamukurikira bagera kuri miliyoni 10 bitewe no kuvugwa kw’izina ry’umugabo we mu nyandiko za epistein.

Gusa n’ubwo bimeze bitya, Nta kirego  cyigeze gishyikirizwa Jay-Z, kandi nta n’ikimenyetso cy’uko inzego z’umutekano zaba zaratangije iperereza ryemewe ku myitwarire ye ivugwa cyangwa ku kuba yaragize aho ahurira na Epstein.

Izi nyandiko zasohotse ku wa 30 Mutarama 2026 zirimo raporo ya FBI yakiriwe binyuze kuri telefoni   mu kwezi kwa Nyakanga 2019. Muri iyo raporo, umuntu utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko yaba yarahawe ibiyobyabwenge akajyanwa mu nzu ya Epstein muri Leta ya Florida, aho yakangukiye yisanze ari kumwe na Harvey Weinstein, umu producer umenyerewe sinema, ndetse na Jay-Z. Raporo igaragaza ko uwo muntu yakangukiye mu biganza by’abo bombi, ariko igasobanura ko ari amakuru y’ibanze ataragenzuwe neza, kandi ko raporo nk’izo zitahita zifatwa nk’ibimenyetso byemeza icyaha.

Impuguke mu by’amategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abaturage basobanuye ko iyo raporo ya FBI iri kure cyane yo kuba ibisubizo by’iperereza ryemewe. Impamvu ngo ni uko izo raporo zishingira ku byo abaturage batangaza ariko ko  nta bimenyetso bibishimangira biba bihari. nta buhamya bw’abandi, yewe  nta n’iperereza ryimbitse riba ryagakozwe.

Bitandukanye n’inyandiko ziba zifite ibimenyetso bifatika nk’urutonde rw’ingendo zakozwe mu ndege cyangwa inyandiko z’imari byagiye bikoreshwa mu bikorwa bya  Epstein. kuvugwa kw’izina rya Jay-Z muri iyi raporo ntibigomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko yagize uruhare mu byaha bya Epstein.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uku wahakarika umwuka w’ubusambanyi uri muri wowe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop