advertising

Advertising

Nyagatare: Abacuruza n’ Abarema isoko rya Rukomo babangamiwe n’ubuto bwaryo

January 12, 2026
1 min read

Bamwe mu bacuruzi n’abarema isoko rya Rukomo riherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba ari rito bikabagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kwangirika kw’ibicuruzwa bituruka ku mvura n’izuba bikabashyira mu igihombo bityo bakifuza ko ryakubakwa.

Abarema iri soko riri mu masoko aremwa n’ abantu benshi mu karere ka Nyagatare bagaragaza ko ari rito cyane kuko ahubatse hanasakaye hadahagije.

Ibi ngo bikaba bigira ingaruka ku mikorere yabo aho abenshi bahisemo gukorera hanze yemwe n’abahaha akaba ariho babasanga

Umwe muri abo witwa MVUYEKURE Emmanuel yabwiye UMUNSI.COM ati:”Twifuza ko iri soko rya kwagurwa abantu bakabona aho gukorera. Kugeza ubu uretse n’abacuruza ibicuruzwa bisanzwe bari hafi y’aha hubatse abacuruza ibindi nk’ibiribwa ,amatungo n’ ibindi bo bari kure y’aha kuko aha no hanze ntihahagije.”

SIBOMANA Athanasi yagize ati:”Iri soko birazwi ko rigira amafaranga menshi ari na byo bituma tuza kurikoreramo turi benshi.Gusa kuba ni rito, urabona ko dukorera hanze kandi byitwa ngo Rukomo hubatswe isoko.Ubu imvura iguye ihindanya ibicuruzwa byacu tugahomba. Ikindi ubwo iyo iguye ni ukwiruka tujya kugama akazi ka kaba karapfuye tugahomba. Si imvura gusa kuko no kuzuba riragutwika rikakurengeraho.Umukungugu waza ukatwangiriza.”

Umwe mu baturage bari baje guhahira muri iryo soko witwa Bagirinka Donata nawe yabwiye UMUNSI.COM ko bagorwa no guhahira mu bice bategeranye.

Ati:”Iri soko riratatanye.Kurizamo bisaba gukora ingendo ndende iyo ukeneye guhaha ibintu bitandukanye.Nawe Reba kuba ushaka igitoki ujya i Nyamirambo wasoza ukaza kugura imyambaro inaha mu isoko. Biratuvuna ku buryo bikunze twakubakirwa isoko riri hamwe”.

Iki kibazo Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyagatare buvuga ko bukizi ndetse ko hari ibiteganywa gukorwa.

Matsiko Gonzague umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu yagize ati”Nibyo ririya soko ni rito ndetse naho ryubatswe ni  hato ku buryo no kuryagurira hariya bigoye.Abaturage twababwira ko nyuma y’uko tubonye igishushanyo mbonera.

“Ubu turi gushaka ingengo y’imari yo kubaka isoko rikwiye kandi tukaryubaka ahantu hakwiye rikajya aho igishushanyo mbonera cyariteganirije.Ubu rero twabwira abaturage kwihangana mu gihe ubuyobozi buri gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo”.

Isoko rya Rukomo riremwa n’abaturuka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare no mu tundi Turere bahana imbibi ndetse n’abaturuka mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bazana cyane ibiribwa birimo ibirayi,ibitunguru,amafi ndetse n’ibindi.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela

Next Story

Josh Ishimwe agiye gutaramira mu Buholandi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop