advertising

Advertising

Trump arasaba iperereza rirambuye ku rupfu rw’umugore warashwe n’umukozi wa ICE

January 8, 2026
1 min read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko hakorwa isesengura rirambuye, intambwe ku yindi, ku bwicanyi bwakozwe n’umukozi wa ICE (Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka) bwahitanye umugore i Minneapolis. Trump yavuze ko uwishwe “yagonze umukozi wa ICE wari witwaje intwaro,” bityo ko uwo mukozi yarashe yirwanaho.

Ibi Trump yabitangaje nyuma yo kureba amashusho y’icyo gikorwa, ayita “abateye agahinda cyane” kandi “ateye ubwoba kuyareba,” ariko agashimangira ko umukozi wa ICE yari mu kaga gakomeye. Yavuze ko asaba ko hakorwa isesengura ryimbitse ry’ibyabaye byose, kugira ngo hagaragazwe ukuri ku byabaye muri icyo gikorwa cyateje impaka nyinshi.

Umugore wapfuye yamenyekanye nka Renee Nicole Good, wari ufite imyaka 37 y’amavuko akaba yari umubyeyi w’abana batatu. Urupfu rwe rwahise ruteza uburakari n’imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu, aho benshi bagaragaje ko hakenewe iperereza ryigenga, kubera ko hari amakuru atandukanye ku byabaye.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yatumye benshi bashidikanya ku magambo ya Leta, kuko bamwe bavuga ko atagaragaza neza ko uwo mugore yagonze umukozi wa ICE nk’uko byavuzwe. Hari n’abagaragaje ko nyuma yo kuraswa, uwo mukozi wa ICE yagaragaraga agenda nta bimenyetso bigaragara by’uko yaba yakomeretse bikomeye.

Abayobozi bo mu Mujyi wa Minneapolis n’abaharanira uburenganzira bwa muntu banenze bikomeye imvugo ya Trump n’ibisobanuro byatanzwe n’inzego za Leta, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye. Bamwe basabye ko ibikorwa bya ICE muri uwo mujyi byahagarikwa by’agateganyo, kubera impungenge ku ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera.

Iki kibazo cyakomeje gukaza umwuka wa politiki muri Amerika, aho impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro binyuranye. Mu gihe Trump n’inzego za Leta bakomeje kurengera umukozi wa ICE, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko ukuri kose gushyirwa ahagaragara, hagamijwe ubutabera ku wapfuye no kugarura icyizere mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abarimo abahagarariye AFC/M23 bibera i Kinshasa

Next Story

Gisagara: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa babiri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop