advertising

Advertising

Trump avuga ko Delcy Rodríguez yarahiye kuyobora Venezuela by’agateganyo, we akabyamagana

January 4, 2026
1 min read

Nyuma y’itangazo rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ry’uko Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yafashwe n’ingabo za Amerika, Trump yatangaje ko Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yarahiriye kuba umuyobozi w’agateganyo w’iki gihugu. Aya magambo yahise ateza impaka zikomeye mu bya politiki, haba muri Venezuela no ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo Trump yatangaje, yavuze ko nyuma y’ifatwa rya Maduro, ubuyobozi bw’inzibacyuho bwahise bushyirwaho, buyobowe na Delcy Rodríguez, hagamijwe gusubiza Venezuela mu murongo wa politiki na demokarasi nk’uko yabivuze. Aya makuru yahise atangazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bituma benshi bibaza uko ubutegetsi bwa Venezuela buhagaze muri ibi bihe bikomeye.

Gusa ku ruhande rwa Delcy Rodríguez, yanyomoje byimazeyo aya magambo ya Trump. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Venezuela ku wa Gatandatu, yavuze ko igikorwa cya gisirikare cya Amerika ari “igisebo gikomeye” kandi ko cyahungabanyije ubusugire bw’igihugu. Yashimangiye ko Nicolás Maduro ari we Perezida wemewe n’amategeko wa Venezuela, ndetse ko nta bundi buyobozi bwemewe uretse ubwe.

Rodríguez yanaboneyeho gusaba ko Nicolás Maduro n’umugore we, Cilia Flores, barekurwa byihuse, avuga ko ifatwa ryabo rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi rihungabanya ubusugire bwa Venezuela. Yongeye kwizeza abaturage ko ubuyobozi buriho bukomeje gukora inshingano zabwo, kandi ko igihugu kitazemera ibyo yise igitugu n’ivogerwa riturutse hanze.

Delcy Rodríguez, yanyomoje byimazeyo aya magambo ya Trump.

Aya makuru akomeje gutuma isi ikurikiranira hafi ibiri kubera muri Venezuela, aho hakiri urujijo ku by’ukuri kw’ifatwa rya Maduro, imiterere nyayo y’ubutegetsi buriho, ndetse n’ingaruka ibi bishobora kugira ku mutekano w’igihugu no ku mubano wa Venezuela n’amahanga. Abasesenguzi bagaragaza ko ibi ari bimwe mu bihe bikomeye Venezuela yanyuzemo, bishobora kugira ingaruka ndende ku hazaza h’ubuyobozi bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Kamala Harris yanenze ibikorwa bya Donald Trump muri Venezuela

Next Story

Kirehe: Umumotari w’imyaka 23 yishwe, moto ye iribwa i Gatore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop