advertising

Advertising

Kirehe: Umumotari w’imyaka 23 yishwe, moto ye iribwa i Gatore

January 4, 2026
1 min read

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’incamugongo y’umusore wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko, wasanzwe yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, moto ye bakayitwara, mu gihe umubiri we wajugunywe mu gishanga gihingwamo umuceri.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Nyakabungo, mu Kagari ka Cyunuzi, Umurenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu ijoro rya Bonane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 02 Mutarama 2026. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu musore yari yaravuye mu kazi ke ka buri munsi, aho yari asanzwe atwara abagenzi kuri moto, ariko ntiyongera kuboneka ari muzima.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko mu gitondo ari bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwe, nyuma y’uko umubiri we ubonywe mu gishanga gihingwamo umuceri, mu gihe moto yakoraga akazi yabuze. Ibi byatumye havuka impungenge n’agahinda gakomeye mu baturage, by’umwihariko abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bagaragaza ko batewe ubwoba n’ubu bugizi bwa nabi.

Abaturanyi n’abamuzi bavuze ko Nsengiyumva Emmanuel yari umusore ukora, wirwanaho, kandi uzwi mu kazi ke, ku buryo urupfu rwe rwatunguye benshi. Bamwe bagakeka ko yaba yatezwe n’abantu bamwiyitiriye abakiriya, bakamwambura moto ye nyuma bakamwica.

Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kuri iki kibazo, aho Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ubu bwicanyi, banashyikirizwe ubutabera. Polisi yanaboneyeho gusaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi, cyane cyane ku masaha ya nijoro, kwitwararika no gutanga amakuru ku gihe mu gihe bagize amakenga ku bantu batwara.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakanguye benshi mu Karere ka Kirehe, batangira gusaba ko umutekano wakazwa no mu masaha y’ijoro, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ibyaha nk’ibi bikomeje gutwara ubuzima bw’urubyiruko rwishakamo ibisubizo by’ubuzima binyuze mu mirimo iciriritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Trump avuga ko Delcy Rodríguez yarahiye kuyobora Venezuela by’agateganyo, we akabyamagana

Next Story

Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro yajyanywe i New York kuburanishwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop