advertising

Advertising

Tuza & Rosette bashyize hanze indirimbo nshya bashimangira Ineza y’Imana – VIDEO

January 3, 2026
1 min read

Itsinda ry’abaramyi Tuza & Rosette baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rikaba rigizwe n’umugabo n’umugore we , bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ngo ‘SINICUZA’ bavuga Ineza y’Imana kuri bo bagaragaza impamvu yatumye bahuza imbaraga nk’abashakanye.

Abo baramyi ; Tuza n’umugore we Rosette bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri y’amashusho yitwa “Sinicuza” ni nyuma y’aho bamaze Ukwezi bashyize hanze iyitwa “Shimwa Yesu”.

Tuza na Rosette baganira n’Umunyamakuru wa UMUNSI.COM, Emmy Harerimana bavuze ko bafite byinshi byo gushimira Imana by’umwihariko mu mwaka wa 2025 kuko ngo Imana y’abakoreye ibitangaza batabasha kurondora , bavuga ko ari yo mpamvu bakomeje urugendo rwabo batanga ubutumwa mu ndirimbo zihumuriza imitima kandi zongera icyizere mu mitima y’abaremerewe.

Rosette yagize ati:”Mu mwaka wa 2025 Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimw nk’uko ijambo ryayo ribivuga. Imana ntigereranywa , rero byadukozeho natwe dufata iya mbere yo kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza”.

Yakomeje agira ati:”Twashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ya Kabiri kandi icyo twabwira abakunzi bacu ni uko  ubutumwa bwiza Imana izajya iduha natwe tuzajya tububagezaho”.

Ku mpamvu zatumye bahitamo kuririmba nk’umugore n’umugabo , Rosette yagize ati:”Twarahuye dusanga turabishoboye kandi twese turabikunda duhita tubikora na cyane ko twasanze umurimo ari umwe ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana kandi tubihurijeho. Ikindi kandi no mu ijambo ry’Imana havuga ko ‘ababiri iyo basenze bakagira icyo basaba Imana yururuka ikabana nabo. Rero izo ni zimwe mu mpamvu zatumye duhuza imbaraga”.

Tuza & Rosette bari mu mashimwe akomeye kuko mu mwaka wa 2025 baribarutse umwana w’imfura.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA TUZA NA ROSETTE BISE ‘SINICU’

Emmy Harerimana

Emmy Harerimana

Harerimana Emmanuel ni umunyamakuru wa Umunsi.com ukorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Umuhanzi Yampano yashimiye Imana n’abamubaye hafi

Next Story

Kamala Harris yanenze ibikorwa bya Donald Trump muri Venezuela

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop