advertising

Advertising

Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy’umuco

December 30, 2025
1 min read

Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy’ umuco, gukunda umurimo, gukora cyane, ndetse no gusigasira amateka y’ u Rwanda, banatoza abakiri bato ubutwari no kuba Inkotanyi nyazo.

Ibi bongeye kubigaragaza ubwo bari mu Inkera y’Imparirwakurusha za Nyagatare ahagaragarijwe byinshi mu bigize Umuco Nyarwanda hakanatangirwa impanuro ku bakiri boto ndetse banibutsa abantu kwimakaza Ubunyarwanda.

Bamwe mu baturage bo mu Akarere ka Nyagatare baganiriye na  UMUNSI.COM bavuze ko nabo baterwa ishema no kuba Ubuyobozi bw’Akarere kabo bujya bugira igihe cyo kubabaniriza ndetse no kubibutsa umuco, gukunda igihugu n’ibindi.

Uwitwa MURWANASHYAKA Emanuel yagize ati:”Ni byiza kuri nge no ku bandi Banyarwanda kuba hari igihe kigera tukongera kwibutswa gusigasira amateka n’umuco byacu, ibi bituma umuntu yongera kurushaho gushimangira  Ubunyarwanda no kumva uburemere bw’umurimo ukomeye Inkotanyi zakoze.”

TUYISHIMIRE Clistine na we yunze murya mugenzi we agira ati:”Aha Nyagatare iwacu habitse byinshi mu amateka y’ u Rwanda binatuma natwe twongera kwemera ko Nyagatare ari Igicumbi cy’Umuco Nyarwanda, ibi rero ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda kurinda no gusigasira amateka yacu.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba RUBINGISA Prudence yavuze ko abaturage bo mu akarere ka Nyagatare bakwiye kumenya amateka y’ u Rwanda kurusha abandi.

Ati:”Ngira ngo murabizi neza ko kugira ngo Igihugu cyacu cy’ u Rwanda kibohorwe byatangiriye aha Nyagatare, ndumva aho bita kuri Santi metero muhazi k’ubutaka buto bwariho Inkotanyi. Bavuga ko atari ubutaka ahubwo ari Santi metero, bikarangira habaye intandaro yo gufatwa kw’Igihugu cyose”.

Yakomeje agira ati:”Rero nk’abaturage ba Nyagatare mu kwiye gufata iya mbere mu gusigasira umuco n’amateka byacu kuko mufite ishingiro, kandi biba byiza iyo umuntu ashyize Ubunyarwanda imbere y’ibindi byose akabiherekeresha gukunda umurimo, ntakabuza uwo niwe Munyarwanda Igihugu cyifuza.”

Muri rusange Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere tubumbatiye amateka y’u Rwanda Kandi ka kagira umwihariko wo kuba ubutaka bwa 1 Inkotanyi zafashe buri muri Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha aho bita Gikoba ahazwi nko kuri Santi metero.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Imbamutima z’umuhanzi IC Mello kuri Mico The Best bahuje imbaraga

Next Story

Rubavu: Korali Bethania igiye guha umwaka mushya abakunzi bayo

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop